“Gushima Imana” Ijambo ry’Imana hamwe na Pst Julius NGENDAHAYO

Sermon August 2, 2020 

Zaburi 148: Yesaya 63, 7-9; Luka 17, 11-19

Kucyumweru  cyo hirya  ubwo ndavuga icyumweru cya tariki ya 19/07/2020  nibwo amatorero yari yemerewe kongera gukora amateraniro nyuma y’amezi atari make amateraniro atemewe kubera kwirinda kwandura corona virusi.

Kuricyo cyumweru natwe abakrsito ba paruwase ya Remera kicukiro twari twiteguye guterana duteranira kabeza ariko uko twabiteguye si ko byagenze byaje kwanga. Uwo munsi nari nagambiriye ko Ijambo tuzasangira mukibwirizwa ari ijambo ryo “gushima Imana”.

Numva  haba indirimbo haba ikibwirizwa haba amasengesho byose  byari kuba bihuriye ku ntego imwe” gushima Imana”.  Nabona ga dusa nabageze ahantu dusa nabarimo gusohoka  mu ijoro ribi twinjira mu mucyo.

Nubwo tutateranye ariko abandi barimo guterana kandi natwe twese abera b’Imana ndetse n’igihugu cyose  yewe n’isi yose turabona umuseke urimo gutambika weyura umwijima w’iki cyorezo nubwo kigihari ndetse ubona abantu bakomeza kwandura  ariko ubuzima bwaratangiye ingendo zaratangiye, ikibuga cyindege mpuzamahanga cya kanombe kirafunguye abantu bashobora kuza abandi bakagenda.

Ubushakashatsi burimo kwerekana ko bishoboka ko inkingo ziyi ndwara zaboneka.  Abakristo niwe tugomba kwishimira ibi mbere yabandi bose kubera ko bihamya neza ukuri kwijambo ry’Imana “Kuko muri we ari mo ibintu byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Niwe wabiremye byose kandi  rero ni nawe byaremewee( abakolosayi 1,16)”.

Abantu n’abimana, ibintu nibyimana, science niyi mana, ubukungu ni ubwimana,, nibindi byose uzi wita ibyabantu byose byaremewe guhesha Kristi icyubahiro.

Bavandimwe Imana yaraturengeye iratwugamisha, iyo wumvise amakuru y’ahandi uko bimeze ugira ubwoba. Jye ngira umugisha wo kugira inshuti mu mahanga bambwira uko iwabo bimeze  biteye ubwoba.

Kubyo Imana yacu idukorera umunsi ku wundi nifuje ko tuganira kuri aya magambo atwibutsa guhora dushima Imana. Imirimo y’Imana idukorera igomba kudutera kuyishima, uyu munsi ubwawo nubwo tutaterana ubwawo ugomba kudutera umunezero.

Ndasaba Imana ngo ikwibutse ibyiza yagukoreye. Twese dufite ishimwe mu mitima yacu. Ibyo Imana idukorera  ni byinshi. Dawidi niwe uvuga neza muri zaburi 139, 17-18” Mana erega ibyo utekereza( projets) ni byigiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi! Nabibara biruta umusenyi ubwinshi, iyo nkangutse turacyarikumwe”.

Ngitekereza kuriyi Zaburi Imana yanyibukije na zaburi 4, 8-9 aho Dawidi avuga ngo “ Ushyire ibyishimo  mu mutima wanjye, biruta ibyo kuburumbuke bw’amasaka na vino” hakazamo nirindi jambo ntabonye muri Bibliya yikinyarwanda  rivuga ngo ibyo byishimo bimaze kunyuzura Nzajya ndyama nsinzire niziguye( ndi mu mutekano) kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro”.

Ubuzima bwose icyo bwagombye gukora nu gushima Imana, nu guhimbaza Imana.

Pawulo wera nawe aratubwira ngo mubiriho byose muhore mushima. Muriki gitondo nagira ngo ngusabe urebe aho uvuye, urebe inzira wanyuzemo yose ubuzima bwawe bwose ndetse no murikigihe cya vuba urebe aho wanyuze utari kwikura, utekereze udasize na kimwe biragutera gushima Imana.

Umuhanuzi Yesaya aratwereka uburyo bwiza bwo gushima Imana: Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye, ibyo yaduhaye  byose  nzajya mbivuga uko bingana, mvuge n’ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Israyeli, ibyo yabahereye Ubuntu, nkuko imbabazi ze nyinshi zingana. Kuko yavuze ati” ni ukuri aba ni abantu banjye, abana batariganya” nuko ababere Umukiza »

Muri uyu murongo wa 7 harimo amagambo cg ibice 5 nifuje ko utekerezaho :

1 -Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye : kogeza  hari mo kwibutsa, kurangurura, gusubiramo ibirikuba ubibwira abantu benshi batari kubona neza ibyo wowe ubona cg babirebera kure. Iyo bogeza umukino w’umupira w’amaguru barawuryoshya, ntacyo basiga na kimwe kiri kubera mukibuga, batera nabari kubumva gusa nkaho nabo bawureba (Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza byose) haleluya.

2 Nzajya mbivuga uko bingana ; ntacyo tugomba kwibagirwa nubwo cyaba gito( Mutima wanjye himbaza ibyo Uwiteka yakugiriye ntiwibagirwe na kimwe Zaburi 103).

Geragweza kubibara ntibikomeye kwibuka ibyo uwiteka yadukoreya  bavandimwe. Birahari birafatika. Shyira kurtonde. Umuririmbyi ngo bara iyo migisha erega ni myinshi yo gutangaza.  Abantu bamwe bibuka gusa ibibi babonye cg abantu babakoreye bikabahuma amaso kugira ngo batabona byinshi Imana

Mugihe cy’ibyago, indwara, ubukene, inzara, n’ibindi ntarondoye Imana yabanye nawe. Buri wese yasubiza amaso inyuma akareba ibitangaza Imana yamukoreye byose bya mutera kwogeza iyo mirimo .

Indirimbo ya 427 igitero cya 4 kiravuga ngo «  ariko mbaburire abajya bigumanya. Mbese muzagezahe

3- Nzajya mvuga nibyiza yagiriye Israyeli ibyo yabahereye ubuntu nkuko imbabazi ze nyinshi zingana : Abantu benshi bishimira gusa ibyiza byabo ariko ntibatekereza kubyiza yahaye abandi, ntibatekereza kubyiza Imana yahaye igihugu cyacu.  Amahoro, umutekano, kurindwa.

Mu mwanya navuga ibyiki cyorezo, nubwo kikiriho kandi cyandura  vuba cyane ariko Imana yakomeje kubana n’abanyarwanda twese. Mukuri twari dukwiriye gusaba Imana kugira umutima utunze amashimwe yagutse. Tukabona amashimwe naho abandi batayabona. Tukabona imirimo y’Imana naho abandi batayibona. Tukabona kugira neza no mugihe tutabona ibyiza.

Martin Luther niwe wavuze ngo umukrsito ahora ari optimiste (ahora abona ibintu byose bizaba byiza).

Ushobora kuvuga ko igihe cye wenda byose byari byiza nkuko dukunze kuvuga ngo kera ibintu byari byiza. Ariko mujye mumenya ko buri gihe kigira ibyiza byacyo n’ibyago byacyo na challenges zacyo.  Abantu bakiriye intero satani yateye ivuga ngo ubuzima buragoye muriki gihe kurusha ejo hashize. Ndibwira ko nejo hashize hari hagoye. Ntagihe abantu bigeze kugira ubutunzi bwinshi kuruta ubwo bafite uyu munsi. Tekereza ushobora kuba utunze ibyo abaiwanyu batigeze batunga ufite amazu meza, ugenda mumodoka ufite ugukorera yewe urya undi aguteguriye. Ariko ni wowe uvuga ko ufite ibbazo kuruta abakubanjirije kandi bo ntibagiraga ibyo ufite uyu munsi.  Kuva umunsi kicyaha cyinjira mu isi ubuzima  bwahise bugorana kandi buzakomeza kugenda bugora ariko Imana izakomeza kuba Imana yo kwizerwa.

Luther uvuga ngo umukristo wese yagombye kuba ari optimiste yabayeho mugihe itorero ryari rifite ibibazo bikomeye.  Uyu  munsi ngo itorero rifite ibibazo?uwakubaza ibibazo wavuga ngo nuko abakristo badaterana. Luther yigeze kugenda asura amatorero abona ibintu  bibi cyane. Icyo gihe yasanze aba pasitori  benshi b’itorero rye ari abaswa bihebuje yewe ngo batazi no gusenga Data wa twese uri mu ijuru, bibera  mu nzoga gusa.  Icyo gihe papa nawe yaramaze gushyiraho ingabo  zo kumurwanya. Ariko akavuga ati nzi neza ko itorero rizagenda neza. Nanjye ndahamya neza koi torero ruzagenda neza

Na Yesaya nawe uvuga ngo nzajya nogeza  ibyo Uwiteka yangiriye byose n’ibyiza  yagiriye inzu ya Israyeri  byose yabayeho mugihe ibintu bitari bimeze neza cyane. Muri cyo gihe Abashuru bari baramaze gusenya  Israyeli y’amajyaruguru ahari hatuye imiryango 10 ya Israyeli. Hari mugihe kandi  Abakaludaya nabo bari bamereye nabi  I Buyuda.

Igitera Yesaya kuvuga ngo nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye ni ibintu :3

1) icyambere nuko yibuka ibyo Uwiteka yagiriye Israyeli kera, ikabakura muri Egiputa, ikabana nabo mu nzira y’ubutarwe n’ubutayu, ikabakiza abami bashakaga kubatsembaho, ikabaha amazi mu butayu, igasatura inyanja bakambukira ahumutse, ikabagaburira manu. Ibyo bigatuma yizera ko iyo Mana ikri yayindi itahindutse. Imana yawe ntiyahinduwe nibihe nshuti yanjye. Ibihe birakugoye ariko Imana yawe iriho yitwa  Ndiho, Uwiteka nyiringabo.

2) Icyakabiri kimutera kuvuga ngo nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye byose nuko no mu bibazo Uwiteka yakomeje kuba hafi no kubakiza ntibashyireho.

3) Icyagatatu  nuko yarebaga gucungurwa kuzanwa na Krsito Yesu, yareba ga kuza kwe akakubonamo agakiza.  Agakiza kacu karatwegereje bavandimwe.

Icyaha cyo kutamenya ibyo Imana ikora no kudashima cyabaye indwara ikomeye mu bantu bimperuka tugezemo. Ibyo Imana idukorera ntitubyitaho bikayibabaza.

Umupasitori umwe yigeze kugira umutwaro wo gusura abarwaye bo muri paruwase yiwe. Mugihe cy’umurimo we yasuye abarwayi 2000 barembye cyane bari hafi gupfa.

Abo bose bahiga ga umuhigo bakavuga ngo Imana nibakiza bazisubiraho barusheho gushima Imana, kuyikiranukira no kuyikorera. Murabo arwayi 2000 benshi  ngo barakize ariko wa mu pastori abona 2 bonyine aribo bagarutse gushima Imana no gukora ibyo basezeranye.

Twasomye muri Luka inkuru yababembe 10 batakiye Yesu bamusaba ko abakiza ibibembe. Yesu arababwira ngo ni bagende kwiyereka umutambyi. Bose barubaha baragenda bakigenda bisanga bakize bataragera no kumutambyi. Babonye ko bakize Bibliya iratubwira ngo umwe wenyine niwe wagarutse gushima  yikubita imbere yibirenge bya Yesu aramushima abandi 9 barigendera ntibagaruka gushima Imana.

Ntabwo dushobora kuvuga ngo ntibishimye, cg ngo ntibamenye ko Yesu ariwe  ubakijije. Bagiye bishimye ariko ntibaje kumushima ngo bogeze ibyo Yesu yabakoreye.

Niko natwe tumeze Imana idukorera byiza byinshi ariko ntitugira umucyo wo kubyogeza  ngo tugaruke kuyishima. Ushobora kwibaza ngo wagarukahe kuyishimira he?  Ni mubera b’Imana ugaruka kuyishimira. Ni mu itorero ryayo ugaruka kuyishimira. Ubu ushobora  kuvuga uti ko nta materaniro ahari. Nta materaniro ahari ariko itorero rirahari.

Imana yacu niyo gushimwa. Ibyaremwe byose birayishima, bikwiriye kuvugiriza impundu rimwe bikayishimira kuko ariwe wabiremye byose kandi ariwe ubibeshaho byose.

Umwanditsi wa zaburi 148 ahamagarira ibintu byose byaremwe gushima Imana. Ibiri mu ijuru byose  n’abamarayika, n’ijuru ubwaryo, ikirere n’ibikirimo byose izuba n’ukwezi n’inyenyeri, ingabo zose, ibihe byose( methelogical), inyamaswa zose, ibikururuka, isi n’ibiyuzuye bindi. Abantu, abasore n’inkumi abasaza n’abana, abami n’abantu bose.

Hari impamvu itera ibyo byose gushima “nuko ari Imana yonyine yategetse bikabaho kandi niyo ibibeshejeho. Hakaba n’impamvu yihariye kubantu ku murongo wa 14 YASHYIRIYE HEJURU UBWOKO BWE IHEMBE. Iri hembe yadushyiriye hejuru  ni Yesu Krsito kuko muri we arimo tuneshereza. Twese hamwe twishimire Izina ry’Uwiteka, turyogeze hose mu bihe byose tukiriho. Amen

 

Pst Julius NGENDAHAYO

Post a comment

×