“Ibibazo n’amashimwe mu buzima bwacu abakristo biraturanye” Ijambo ry’Imana hamwe na Pst Julius NGENDAHAYO | tariki ya 28/06/2020

Sermon June 28, 2020

Gushima Imana

Gusenga

Theme: “ibibazo n’amashimwe mu buzima bwacu abakristo  biraturanye”.

Gusoma ibice: Itangiriro 22, 1-14; Zaburi 13, 1-6; Abaroma 6,12-13

Uyu munsi nifuje ko tuganira kuri zaburi ya 13 dutekereza kuriyi nsanganyamatsiko nise “ibibazo n’amashimwe mu buzima bwacu abakristo  biraturanye”. .

Iyi zaburi  niyo Zaburi irimo isengesho rigufi cyane ryo gutabaza. Ariko kandi niyo Zaburi irimo ifoto y’ubuzima bwa hano kw’isi, ifoto y’ubuzima bw’abakristo bari murugendo bataragera i siyoni yo mu ijuru, ifoto y’ubuzima bw’itorero rifashe igihe mu ntambara.

Ubuzima bufashe impande zose ubuzima burimo ibibazo ariko burimo n’umugisha wo kumenya Imana. Ubuzima burimo amarira ariko burimo n’indirimbo. Byoe kandi bijyana. Ibi ntabwo ari ibisanzwe ko mu mirongo mike gusa y’isengesho havugwamo ibintu bitandukanye byo kwiganyira, kurira, gushima, kuririmba no kunezerwa. Ibi ntanubwo bijya bijyana aho bimwe biri ibindi birahunga.

Abantu benshi iyo bahuye n’ibibagerageza bagasenga Imana ikabumva iyo bongeye kugeragezwa na cya kigeragezo bashidikanya ku mbaraga z’Imana. Urugero iyo umuntu arwaye agasenga agakira nyuma akongera akarwara ashobora kuvuga ngo Imana ntiyari yamukijije kari agahenge gusa. Ariko Imana iba yari yagukijije.

Iyi zaburi ni igisubizo kubibaza bene ibyo bibazo byibisubizo biza ariko bigahita biyoyoka ibibazo bikongera kugaruka.

Iyi zaburi yuzuye ukuri kubuzima. Yuzuye gukosora ibintu byinshi twafashe nabi mu myemerere yacu aho abantu benshi bazi ko kuba barabaye abakrsito bikuraho guhura nibibagerageza.

Muriyi Zaburi ya 13 umwanditsi ni umuntu uri mubi mugerageza byinshi, uri mubyago ndetse uri mukaga. Ubona ko Imana yamuretse yamwibagiwe.

Imirongo yambere ibiri iratwereka agahinda no kwiheba k’uyu muririmbyi wa Zaburi kuko ataka ntihagire ijwi rimwumva, ntabone ubutabazi.

Arabaza Imana ngo “Uwiteka uzagezahe kunyibagirwa iteka ryose? Uzagezahe kunyima amaso”? V1

Kandi usomye neza uyu munyezaburi afite impamvu imutera agahinda umuntu  ubura n’uwo bajya inama.  Imana nayo ntimwegera ngo ihumurize umutima we, afite Imana yiringira ariko agera aho abona ko umwanzi we ariwe  ushizwe hejuru yiwe..

Uyu munyezaburi  agera naho ajya gutongana n’Imana no kugira ishyari kubera imibabaro asuka imbere yayo ariko ntabone ubutabazi” Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru? Uwiteka mana yanjye birebe unsubize” .

Impamvu asenga iri sengesho nuko yari ageze aho yumva ko ari hafi  yo gusinzira ibitotsi by’urupfu atakira Imana ati “Hwezesha amaso yanjye, kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by’urupfu”.

Umunyezaburi arambiwe cyane no kuba ategereje agakiza ariko ntakabone vuba.  “Uwiteka uzageza ryari”?

Ibi ni ibibazo abatuye isi bibaza. Ibihumbi n’ibihumbagiza by’abantu batuye mur’i y’isi baruhijwe n’imiruho n’ibibazo bibatera kwibaza ngo Uwiteka uzageza ryari?

Uko uyu munyezaburi abona ko Imana yamwibagiwe niko nabo babibona. Imana yarabibagiwe. Ukubabazwa bababazwa bizana bwihebe muburyo babwira Imana ngo « Uwiteka uzageza ryari? Abantu benshi bagiye bandika kuriyi zaburi bavuga ko uyu munyezaburi yararwaye cyane abona urupfu mumaso he.

Ariko ikirimo gikuru muriyi Zaburi niki: “ubuzima bw’umuntu buhuriweho n’Imana ariko n’umwanzi nawe ntaba kure yabwo”.

Uyu munyezaburi ndetse natwe twese abantu ubuzima bwacu turi kumwe n’Imana ariko n’umwanzi wacu satani nawe abuzamo. Icyo nicyo gitandukanya  ubuzima bwo mu ijuru n’ubuzima bw’isi. Ubwo mu ijuru umwanzi ntaburimo ariko ubwo mu isi nowe aracya urimo.

Mukuri kuvuga ibi biragora ariko niko kuri.  Abakristo twumva twaba mu buzima bwo mu ijuru kandi tukiri ku isi ibi ntibishoboka.

Igikomeye kirimo hano nifuje ko tumenya nuko umunyezaburi atwibutsa icyo gitangaza  cya complexite cy’uruvangitirane bw’ubuzima  udashobora gutandukanya ngo ube mu buzima uko ubwufuza, burimo Imana aho satani atagera.

Muriyi Zaburi umwanditsi afite Imana ariko agera aho yiheba no muri uko kwiheba ariko  Imana irahari no muri bwihebe bwiwe.

Iyo ugeze k’ umurongo wa 6  kwizera imbabazi z’Imana kurikumwe neza neza n’ibyishimo abonera mu gakiza k’Imana ye.

Agahinda ko mu mutima gasimbuwe n’umutima wuzuye umunezero”Ariko niringiye imbabzi zawe, umutima wanjye uzishimira agakiza agakiza kawe. Ndaririmbira Uwiteka kuko yangiriye neza”.

Bavandimwe icyo ndimo kuvuga niki? Icyo ibyanditswe byera birimo kutwigisha niki? Igisubizo nuko  ubuzima bw’umukristo bufite ibintu bibiri bihora bijyana bidasigana tugomba kumenya. Iyo kimwe kije ntikigomba kukwibagiza ko kirikumwe n’ikindi. Ibyo bintu bibiri mu buzima ni uku kubaza Imana ngo uzageza ryari ubuzima bwatubihiye ariko kandi n’ubuzima bw’uzuye amashimwe. Ibi byombi bihora bijyana.

Nubwo waba umunyamasengesho ameze gute cg umukiranutsi umeze gute ukiri muriy’isi byombi birajyana.

Luteri yaravuze ngo ubuzima bw’umunyamasengesho cg ubuzima bwo gusenga ngo buhorana ibihe bibiri:  “kwizera gucika intege no gucika intege kwizera”  mu yandi magambo  kwizera kugeragezwa ariko kandi no kugeragezwa kwizera”.  Ibi nibyo biba mu buzima bwacu.

Aho ubuzima bwaba bugeze hose mu byiza cg ibibi Imana irahari ariko kandi  ibituma dutaka ngo Uwiteka uzageza ryari nabyo biba bihari.

Iyi Zaburi ntabwo tuyisoma mubihe bimwe by’ibibazo gusa ahubwo n’imwe muri  za Zaburi zikwiriye ibihe byose byubuzima bwumukristo. Mu mubabaro ukamenya ko Imana ihari ariko no mu byishimo ukamenya ko ukiri mu isi utaragera mu ijuru. Igihe cyose tuzaba tukiri hano kw’isi iby’isi bizaba bivanze, bizaba bigendana.

Umukristo wese agomba guhora azi ibi. Ibyiza bisumba ibindi tubona hano ku isi n’ibibi tubona hano ku isi byombi nibyo bigize ubuzima nibyo biranga ubuzima (identity) bwa hano ku isi.

Ku mukristo wese bikabonera ubusobanuro bwumvikana kuko abakristo turi ubwoko bw’umusaraba ariko kandi turi abwoko bw’umuzuko kuko umusaraba n’umuzuko byombi bidasigana. Aho umusaraba uri niho no kuzuka kubonerwa. Aho kubabara kuri niho nubutabazi buri.

Kandi nanone iyi Zaburi ikatwigisha ko kuba umukristo bijyana no kuba umwigishwa wa kristo kandi kuba umwigishwa wa kristo bijyana no kwikorera umusaraba.

Aha niho umukiranutsi arutira umunyabyaha nuko muri byo bihe byombi abona Imana ibirimo ko amaherezo azavuga nkuyu munyezaburi ngo “niringiye imbabazi zawe, umutima wanjye uzishimira agakiza kawe. Ndaririmba Uwiteka kuko yangiriye neza”.

Tukamenya ko Imana iza gutura mu buzima bwacu nubwo twaba turimo kubona ko bugeze muri bwihebe ikomeye.

Urugero rwiza rw’ubu buzima twabusomye mu Itangiriro aho Aburahamu watoranyijwe n’Imana akaba sekuruza wacu twese kubwo kwizera, akaba incuti y’Imana yagiye agira ibi bihe byombi: Imana imaze gutoranya Aburahamu no kumuhamagara ikamuha umugisha, ikamugira umughisha, ikamugira sekuruza w’abizera bose ntabwo yamuhaye kuba mu mugisha uzira kugeragezwa.

Agihamagarwa Imana yaramutegetse ngo nasige igihugu cyabo asige umuryango wabo ajye ahantu atazi. Aremera aragenda.  Aburahamu agera aho aba impunzi muri Egiputa, Aburahamu amaze kubona umuhungu we w’imfura Ismaeli umugorewe akunda cyane Sara amutegeka kumwirukanana na nyina, umva ako gahinda.

Mugice twasomye Imana amaze kumuha Isaka umuhunguwe w’isezerano yongera ku mu musaba ngo ajye kumutamba. Aburahamu aragenda. Ntaho dusoma ko Aburahamu yajyanye Isaka yitotomba ariko ntanaho dusoma ko yamujyanye aseka.

Icyo tuzi gusa nuko Imna ayamusabye gutanga Isaka imugerageza Aburahamu nawe akayumvira akajyana umuhunguwe wikinege Isaka. Kandi cyari ikigeragezo gikomeye.

Ariko amaherezo Imana yiboneye igitambo aburahamu yumva ijwi rya Malayika  rivuye mu ijuru rimuhamagara riti Aburahamu aritaba ati karame” marayika aramubwira ati ntukoze ukoboko kuruwo muhungu ntugire icyo umutwara kuko ubu menye yuko wubaha Imna.

Twebwe abumva iri jambo uyu munsi icyo tugomba gukora niki? Muri byose duhore dutegereza kugira neza kw’Imana tuyikiranukira muri byose haba muri ubwo buzima dushima Imana cg mu buzima dutaka tuti Uwiteka uzageza ryari. Icyo Imana idusaba ni uguhora dukiranuka igihe cyose tukiri muri uyu mubiri nibyo Pawulo avuga ngo” noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo iraraikira kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke n’ingingo zanyu muzihe  Imana kuba intwaro zo gukiranuka( Ro 6,12-13).

Pst Julius NGENDAHAYO

 

 

 

 

 

 

 

 

Post a comment

×