“IBYIRINGIRO BY’ABANA B’IMANA” | Ijambo ry’Imana Hamwe na Ev. Maurice TWAGIZIMANA

IJAMBO RY’IMANA RYO CYUMWERU TALIKI YA 03 GICURASI 2020

Na Maurice TWAGIZIZMANA

Bene Data, ndabaramukije mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, mbifurije amahoro y’Imana kandi mbahaye ikaze muri uyu mwanya mwiza Imana iduhaye ngo dusangire ijambo ryayo muri iki gitondo cy’umugisha kuri iki cyumweru cyo ku itariki ya 03 Gicurasi 2020.

Mbere y’uko dusoma ibyanditswe byera, tubanze dusenge:

Uwiteka Mana nyir’ibihe, wowe mugenga wa byose, iki gitondo tugarutse imbere yawe ngo tugushimire ko uri Imana idahinduka, izina ryawe ni ryubahwe kandi na none ni rishyirwe hejuru,himbazwa Mana. Uyu mwanya tugiye gutegera amatwi ijambo ryawe ngo twumve icyo udushakaho binyuze mu byanditswe byera, ndagusabye ngo Umwuka wawe wera akingure imitima yacu tubashe ku kumva kandi udushoboze kukumvira. Tubisabye twizeye, mu izina rya Yesu Kristo. Amen

Dusome: Igitabo cya 2 cy’Abami 6: 8-23; Zaburi 125: 1-2. Amen

Bavandimwe, muri iki gitondo nifuje kubasangiza ijambo rivuga ku Ibyiringiro by’abana b’Imana.

Kwiringira umuntu cg kwiringira ikintu ni ugufata icyo kintu ukakimika, kigatwara(kikayobora) ubuzima bwawe kugeza aho gisigara kikubanziriza imbere muri byose. Ni ukuvuga ko kuri cyo ni ho uhoza umutima kuko ni cyo kiba cyahindutse byose kuri wowe. Abenshi biringira ubutunzi. Umuntu wiringira ubutunzi iyo ahuye n’ibihe bimukomereye bidasanzwe mbere yo kugira ikindi kintu icyo ari cyose yiyambaza, umutima we ubanza gukubuta kuri bwa butunzi ngo arebe ko nta gisubizo yabuboneramo.  Abandi biringira ubwenge bwabo, abandi biringira ababarusha amaboko, n’ibindi bigiye bitandukanye abantu bajya biringira.

Ijambo ry’Imana, ryo muyobozi wacu, kandi urumuri rutumurikira ku manywa na joro, riratwereka aho ibyiringiro byacu bikwiye kuba bishingiye. Ntabwo ari ku butunzi kuko hari igihe kijya kigera ubukungu bw’isi bugahungabana. Ntabwo ari ku bwenge bw’abantu, nta n’ubwo ari ku mbaraga z’abanyamaboko kuko ubushozi bwa muntu, uko yagira kose bugira aho bugarukira. Ibyiringiro nyakuri ni ibishingiye ku Uwiteka.Halleluya!

Ibi ni byo byiringiro umuntu agira, akabaho ubuzima bufite garanti,ubuzima burambye, muri we hagahoramo indirimbo mu kimbo cyo kuzura amaganya akaririmba ko atazapfa ahubwo azarama kuko yizeye ko no hirya y’ubu buzima tubonesha amaso hari ubundi buzima kandi bwo burakomeza nti bugira iherezo), umuntu ufite bene ibi byiringiro  yumva afite ubwishingizi nyakuri, ubwishinizi butishyura ibyamaze kwangirika ahubwo bugoboka mbere yuko byangirika(ngirango ubwishingizi abenshi dukoresha mu isi tubuziranyeho kuko turabusangiye kandi turabushima kuko aha nyine ni ku isi: Ushinganisha inzu yashya bakakwishyura, washinganisha imodoka bakakwishyura igihe yagonzwe, ariko ndi kubabwira ubundi bwishingiza bukomeye kurutaho,wiringira Uwiteka akakugoboka mbere yo kwangirika).

Bene uyu muntu wiringira Uwiteka, nta nyegeganyezwa kabone nubwo yahura n’ibimunyeganyeza, ahora ahamye iteka ryose. Imana ishimwe!

Dore isezerano rikomeye Imana iguha wowe uhitamo kuba ari yo wiringira yonyineKukugota nkuko imisozi igose Yerusaremu kandi ikabikora iteka ryose.

Mu makuru y’intambara twasomye aho ubwoko bw’Imana bw’Abisiraheli bwaterwaga  n’ababisha babo (Abasiriya), hagaragaramo uburyo butaboneshwa amaso Imana irwanirira ubwoko bwayo. Nimutekereze namwe kuba Abasiriya barapangaga urugamba, amakuru yose akubiyemo uko bazatera n’aho bazakambika  akagera ku bo bagambiriye gutera mbere yo kubatera. Nimurebe aho Umwami atungurwa no kubona imigambi yacuriwe I we mucyumba aryamamo nayo yamenyekanye! Bibiliya yo itubwira ko yafashwe n’ubwoba bwinshi ndetse hari n’aho bavuga ko byamuteye guhungabana, urugamba Imana ikomeza kururwana muri ubwo buryo, Abisiraheli bakomeza gutsinda bwatwarwanye. Mwene Data, hari ikintu nshaka kubwira: hari igihe abantu tubona duhumeka turi bazima tukagirango umwanzi yaduhaye agahenge, yabaye arekeye aho kudutera cg tukagirango ubwo ahari ni ko byagombaga kuba bimeze, oya, umwanzi yakomeje akazi ke kandi aracyaguhiga, ahubwo Imana, muri kwa kugota abantu bayo, yarwanye urugamba ikoresheje ubundi buryo, itagombeye ko uhura n’ikiguhiga imbona nkubone. Ntekereza ko abisiyaheli bose batari bazi uko biri kugenda keretse Elisa n’abandi byari ngombwa ko bamenya ayo makuru. Ni ko ijya iturwanirira, tukamenya amakuru nyuma cg nti tunayamenye ko ari yo yabikoze, iki ingenzi ni uko iba yaturwaniriye kandi ikanesha. Nkwibutse ko turi kuganira kubyiringiro by’abana b’Imana

Umwami w’Abasiriya yaje kubaza ingabo ze ikibazo ati: Ni nde wo muri twe wifatanije n’umwami wa Isiraheli? Iki kibazo cyashoboraga gutuma Abasiriya bo ubwabo basubiranamo bishaka mo ubavamo akamenera amabanga y’urugamba kuko Imana ifite ubushobozi bwo gutuma ibirwanya abayiringiye byo ubwabyo bisubiranamo kugeza bimaranye. Ariko hano si bwo buryo yashatse kurwaniriramo ubwoko bwayo kuko yari ifite ubundi buryo bw’urugamba bushobora kwigisha biruseho ubwoko bwayo, bikigisha na Gehazi wagendanaga na Elisa iteka bagoswe n’ingabo z’Imana ariko Gehazi atabasha kumenya ibyo.

Umwami w’Abasiriya amaze kumenya ko umuntu w’Imana Elisa ari we Imana inyuramo ikamenera ibanga abayiringiye, atoranya ingabo nyinshi n’amagare n’amafarashi ngo bagenda nijoro. Kuri bo bumvaga bagiye hatabona, Elisa n’ab’i Dotani bose basinziye, nti bamenya ko bateye umuntu wiringiye Imana kandi ntibamenya ko Imana yiringiye idasinzira ku manywa na nijoro ihora igose abayiringiye ngo hatagira ikibanyeganyeza.

Gehazi asohotse mu gitondo akubise amaso ingabo n’amagare n’amafarashi zagose aho bari hose, yagize ubwoba bwinshi abura ibyiringiro atangira no kwereka Elisa ko nta kiringirwa bafite aho yamubwiye ati biracitse, turagira dute?Ariko kuri iyi nshuro Imana yari yagambiriye ko Gehazi ari bumenye ko kugendana n’abiringira Imana no kubana nabo kenshi bidasobanuye gutunga bene ibyo byiringiro. Elisa ahumuriza Gehazi ati witinya, abo turi kumwe baruta bariya ubwinshi. Umva ijambo ry’Imana wowe uyiringiye witinya. Biragoye kubwira umuntu ugoswe nkuko bari bagoswe ngo witinya kandi ibimugose arimo abirebesha amaso ye, urimo umwereka ingabo zibagose adashobora kurebesha amaso. Ariko na none biratangaje kuba abantu bagotewe hamwe, umwe akabona ko bapfuye undi akabona ko batabawe. Kuko erega buriya, igikomeye si ibitugose, igikomeye ni uko bisanga tumeze. Aha ni ho Yesu yigeze kugera ari kubwira abigishwa be ibihe bikomeye bazanyuramo, arababwira ati musenge bitazabasanga mu gihe cy’imbeho. Gehazi we byamusanze mu gihe cy’ubuhumyi, wowe ni wowe ubwawe wo kumenyw aho bijya bigusanga. Elisa asaba Imana ihumura Gehazi ubuhumyi bufata abari babateye, kuko Imana yacu ifite ubushobozi bwo guhuma amaso ibyaguhigaga bikakubura, kandi n’ubu utekereje neza urabizi ko hari ibintu yahumye amaso bikakubura, kuko yagusezeranije kukugotesha uburinzi bwayo. Gehazi amaze guhumuka abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare kandi byo byari iby’umuriro. Aha hari ikibazo cyo kwibaza: Ko Gehazi yari yabashije kubona ingabo zibateye (bisobanuye ko atari impumyi) kuki atabashije kubona izibagose ziri kumwe na Elisa? Aha ni ho ngera nkavuga ko umuntu uvuga ko yiringiye Imana ariko nta bashe kubona ko hirya y’ingabo zimugose hari izindi z’umuririo zimurwanirira, ibyo byiringiro bye ku bwanjye ni impumyi. Niba ibyiringiro byacu bigarukira aho iby’abandi bigarukira kandi tuvuga ko twe ibyiringiro byacu ari mu Mana,tuba twibeshya. Ibyiringiro byacu twebwe abizera Imana, bikwiye kurangira ari uko iyo twiringiye itakiriho. None se ko Imana yacu yahozeho, iriho kandi izahoraho, ni kuki ibyiringiro byacu bidahoraho? Ibyiringiro byacu bigomba kuruta iby’igiti, dore cyo naho cyakurwaho amashami yacyo,gikomeza gucungana n’uko imizi iguma mu butaka kandi birangira cyongeye gushibuka.

Mwene Data, hamwe n’isi yose muri rusange, iki gihe turimo si igihe cyo gutakaza ibyiringiro ngo twibwire ko ahari Imana itagihari cyangwa ko itakiri mu ruhande rwacu, ahubwo ni igihe cyo gusaba guhumuka nti tubone gusa ibitugose, ahubwo tukabona n’ingabo nyinshi zo kuturwanirira .

Ndakwifuriza kugwiza ibyiringiro mu Mana kuko ari yo yonyine ikwiye kwiringirwa. Ibindi byose twakwiringira bijya bihinduka ariko yo ntihinduka. Amen

Ev. TWAGIZIMANA Maurice

Post a comment

×