Ijambo ry’imana hamwe na Pst. Stgr. Henriette MUTUYIMANA | Ku cyumweru tariki ya 24/05/2020

Ijambo ry’imana hamwe na Pst. Stgr. Henriette MUTUYIMANA | Ku cyumweru tariki ya 24/05/2020

Ibyanditswe byera

  1. Ibyakozwe n’intumwa 1:6-14
  2. Matayo 28:19-20

Bene data bakunrwa mbanje kubasuhuza mwizina ry’Umwami wacu yesu kristo ubuntu na mahoro biva ku Mana data watwese bibane namwe”.

Ndashima Imana ikomeje Kuturinda kandi ikuduha uburyo bwo kuganira kw’Ijambo ryayo. Ijambo Imana yashyize kumutima wajye rivuga riti “Uko dukwiriye kujyendera mw’isezerano ry’umwuka wera”

iki gitabo  cy’ibyakozwe n’intumwa, cyanditwe na Luka wanditse bumwe mu butumwa bwiza bwa Yesu kristo, kandi kivuga iby’ itorero rya mbere bikubiyemo imirimo ikomeye  imbaraga z’umwuka wera wakoresheje intumwa ndetse havugwamo Paul ,wari umufarisayo wototeje abigishwa ba kristo,ariko nyuma nawe akaza guhinduka maze agatagira kwamamaza inkuru nziza y’agakiza ka yesu ahantu hatandukanye.

Iyo dusomye iki gice 1-7 hatubwira Nyuma yuko yesu ababazwa agapfa agahambwa , nyuma  akazuka, mbere yuko ajya mwijuru yabanje kwiyereka abigishwabe muminsi mirongo ine. abaha ibimenyetso byinshi kuko abigishwabe bamaze kubona Yesu azutse bagize ubwoba, Gushidikanya, kwiburanya mumitima bakekako ataba ariwe ahubwo yaba ari umuzimu. Birumvikana bashobora kuba bari barihebye baragize intege nkeya nkabantu bari barabonye uko yababajwe ndetse agahabwa babireba. Yesu abonye uko gushidikanya bari bafite abahamiriza ko Atari umuzimu ahubwo yazutse ari muzima afite umubiri , amagufa . kandi ibyo bitagirwa n’umuzimu ndetse abemererako baza bakamukora mubiganza  nibirejye kugirango bamenyeko ariwe wazutse  ibyo (Tubisanga muri Luka 22:36-38).

Yesu amaze kubamara ubwoba no gushidikanya nabo bamaze kubonako koko yesu yazutse akaba ari muzima, yesu abategeka kutava I yerusalemu kugeza ubwo bazahabwa mwuka wera.

Muriki gice twasomye umurongo wa munani (8) niho hagaragara isezerano rikomeye ry’umwuka wera, murumva yesu agiye abantu baratatanye barihebye ko agiye kubasiga,bibaza uko bizagenda  ariko abasezeranya isezerano rikomeye agira ati rababwira ati “icyakora muzahabwa umwuka were nabamanukira .”

Uku guhamya Yesu yabwiye abigishwabe nugukora umurimo w’Imana.nkuko ibikorwa bakoze nabigishwa nibyo byahamirizaga abantu benshi bakizera yesu’.

Kuruyu munsi nifuje kugaruka kubintu bitantu bigaragara mwirisezerano ry’umwuka wera nuko dukwiriye kurigenderamo nkabntu bamwakiriye.

Amahirwe turusha abatubanjirije nuko  twebwe

  1. dufite umwuka wera: mwisezerano rya kera umwuka wera wazaga kumuntu Imana yatoranyije yishakiye yo ubwayo, yamara kumukoresha akogera agasubira ku Mana, kuruwo muntu umwuka wera wasaga nkintizanyo kuko yazaga akogera akigendera. Ariko ubu tumaze gucungurwa na Yesu kristo twse abameye  bakizere izina rya Yesu twahawe umugabane kumwuka wera ubu buri wese wizeye Yesu afite umuka wera .
  2. Umwuka wera yihutishije ivuga butumwa ry’inkuru nziza yagakiza, kandi Nabari bari baramwakiriye numuntu wese wari wamaze guhabwa uwo mwuka wera akana mwakira’

N.B: Mwuka wera ntago tumubano mo gutitira gusa ahubwo tunamubonera mumbaraga tugira z’Ijambo  ryo gukora umurimo w’Imana.

 

  • ahangaha dushobora kwibaza umuntu kugitike?ese ko mwuka wera yaje akaza gwabe moteri yo kwihutisha ivuga butumwa ese turimo turakorana umurimo w’Imana imbaraga? muri paruwase, korari,mumasegesho, ndetse nahandi? Buri muntu wese yisuzume anibaze iki kibazo araza kwisubiza amaze kureba niba akimara kwakira mwuka were koko yarakoranye ndetse akiri gukorana umurimo w’Imana imbaraga kugirango y’ihutishe ivugabutumwa ry’ubutumwa bwiza.
  • inshingano iruta iyindi kumukristo wese wizeye Yesu tuyibona muri MATAYO 28:19-20)
  1. Guhumuriza abantu bumvako badafite umwuka wera: abantu benshi bajya biciraho urubanza bavugako nta mwuka wera bafite, ahubwo bakavugango yesu naza ngumwuka wera nibwo azaduterura tuzamuke. Abandi nabo bakababaza bati mbese wowe wuzuye umwuka wera? Ariko mubyukuri suko bimeze kuko twese twahawe mwuka wera ,twese dufite umugabane kuriwo ,bivuzengo twese dushobora gufataho,ariko ntago arukuvugango twese twarawujujwe ahubwo umuntu niwe ugira uruhare rwo kwakira uwo mwuka.

N.B Twarawuhawe ariko nitwe tuwakira : Guhabwa nikimwe no kwakira nikindi?

  1. Ushobora guhabwa ariko ntiwakire.

Kuwakira rero n’ukwemerera yesu kristo akaza mumutima wawe, ukemerako  akubera umuyobozi , kandi ukarushaho gusenga nibwo urushaho kugenda uhabwa izo mbaraga zo guhamya kristo ziva kumwuka wera.

Nshuti bakunrwa bene data turi mugihe dutegereje kogera kuzirikana umunsi ukomeye “intumwa zuzuzwaga umwuka wera. no murikigihe dukeneye mwuka wera gwabe ariwe uduhishurira amahirwe twagiriwe,aduhe imbaraga zo gukorana imbaraga umurimo w’Imana, adukoreshe imirimo ikomeye,nibyo mbifuriza mw’izina rya Yesu, Amen. 

   

Imana ibahe umugisha

Murakoze mugire icyumweru cyiza.                                                             

 

 

Post a comment

×