Ijambo ry’Imana ku Cyumweru tariki ya 17/05/2020 hamwe na Pst Julius NGENDAHAYO

Sermon May 17, 2020

 Yohana 14,1-13,21-31;

Ndashima Imana ikomeje kuduha uburyo bwo kuganira Ijambo ryayo.

Imana yashize ku mutima wanjye amagambo avuga ku mpano 3 Yesu yahaye abamwizera bose mbere yuko abambwa ndetse no mugihe yaragiye kuzamurwa mwu ijuru. Mbonereho umwanya wo kubameysha ko kuwa kane utaha ari umunsi mukuru wa Asansiyo

Kenshi dukunda kwiga ku mpano z’Umwuka  koko nbyiza kuzimenya nazo mu minsi  mike cg nyuma yicyumweru kimwe  Imana nibikunda tuzafata umwanya twongere tuzigenireho  kuko tuzaba tunageze no  mugihe cya Pentekote izaba vuba aha tariki ya 31 uku kwezi.

Bibliya iratubwira impano z’umwuka Imana yahaye  itorero  imaze kuboherereza Umwuka Wera.

Izi mpano ni nyinshi. Izi mpano ni nyinshi ziri mu banyetorero bose burya ntamukristo utagira impano. Buri wese afite impano Imana ya muhaye kugirango abe urugingo rw’Itorero kandi zose umumaro wazo numwe zibereyeho  kubaka umubiri wakristo ariryo torero

Mu 1 Abakorinto 12,7 handitse ngo ”Umuntu wese agahabwa ikimwerekana ho Umwuka kugira ngo bose bafashwe”.

Bivuze ko impano z’Umwuka umuntu yazihawe kugira ngo zifashe abandi ntabwo  impano wahawe ariyo kugufasha wowe kugiti cyawe niyo gufasha itorero nkuko urugingo rwumubiri wawe rutifasha ahubwo rufasha umubiri wose.

Urugero impano yo guhanura  uyifite ntabwo ari kubwe yayihawe nta gisobanuro yaba ifite niba nyirayo yihanurira. Birashoboka ko yahishurirwa ibye ariko yarayihawe kugira ngo ahanure ibyubaka Itorero rya Kristo.

Niba warahawe impano yo gukiza indwara ntacyo yaba imaze niba uyifite kugira ngo wikize wenyine mugihe urwaye. Niyo mpamvu izi mpano z’umwuka zose uko zingana mvuga ko ari impano abakristo twese twa hawe  kugira ngo zifashe bagenzi bacu dusangiye kuba umubiri umwe. Nuyikoresha kunyungu zawe uzabibazwa nuwayiguhaye.

Kandi nutayikoresha nanone uzabibazwa nuwayiguhaye cg ayikwambure ayihe undi. Icyo Imnaa ishak nuko umubiri wayo ariryo toirwero ryayo yaguze amaraso riba ryubakitse koko.

Umukristo wese afashwa n’impano abandi bafite. Ushobora kuba uba mu itorero impano za bandi zikagufasha cyane kuko aricyo zibereyeho.    Izi mpano Imana yazitanze uko ishaka “umuntu wese ahabwa uko Mwuka ashaka”.  Ntabwo wihitiramo iyo ushaka.

Aho izi mpano z’Umwuka  zibera nziza cyane nuko impano ya mugenzi wawe yagukuza ikakugeza kukigero cyumukristo ushitse, iyi mpano ya mugenzi wawe yagutunga. Impano yawe ikantunga n’iyanjye ikagutunga.

Ariko impano  3 tugiye kwiga uyu munsi  zo ziri murundi rwego zisa nkaho zitandukanye gato n’izimpano   z’Umwuka nazo nubwo ari izumwuka Iman iri mu butatu bwera( Imana Data, Imana Umwana, n’Umwuka Wera.

(Ndakoresha ijambo impano z’umwuka kugira gusa ngo ntandukantye izi mpano ngiye kuvuga n’impano navugaga Pawulo yasobanuye cyane).

  IZI MPANO 3 NI AMAHORO, UMUNEZERO ( IBYISHIMO) NO KWIZERA.

Hari aho izi mpano ko ari 3 zihuriye  naziriya za mbere nise impano z’umwuka hari naho zitandukaniye n’izo.

Ikizihuza zose nuko ziva mu ijuru ku Mana  zose zitangwa n’Imana murukundo rwayo no mumbabazi zayo  no mubuntu bwayo kuko kubwa kamere yacu ntabwo twari tuzikwiriye.

Izambere navugaga Mwuka w’Imana aha buri wese uko ashaka ntabwo umuntu ariwe wihitaramo, mwuka niwe umuhitiramo imukwiriye. Ntabwo umuntu umwe yazigira zose icyakora ashobora kugira impano irenze imwe Mwuka w’Imana abaimuhaye.  Izi mpano za mwuka zidufasha mu buzima bwa gikristo ziradukuza tukagera mukigero gishyitse.

Bishitse nkuko bimeze uyu munsi umukristo ukuze mugakiza  akaba wenyine aho atagifashwa n’impano z’abandi  ashobora kubaho, ubukristo bwe bwakomeza.

Naho izi mpano zindi ko ari 3 amahoro, umunezero, kwizera tugiye kuganiraho, nazo ziva mu ijuru ariko n’impano zigenerwa buri wese iyo abanye na Kristo neza, nizo kumufasha iwe kugiti cye nyuma zikabona gufasha abandi, itorero.

Izi mpano ko ari 3 ntabwo zidufasha gusa mu mibereho yo mu itorero no kwizera ahubwo zidufasha no mu mibireho y’ubu buzima bwa buri munsi.

Iyo tutazifite ubuzima bwacu buba mu kaga.  Nizo zirema ubuzima bukagira umurongo, kuzibura ni ukubura ubuzima.

Haruguru narimvuze ngo umukristo kubwimpamvu zitari nziza wenda  yagira akaba wenyine yaramaze kuba umukristo wuzuye yakomeza ubukristo bwe bukabaho.

Nyamara izi mpano 3 iyo umukristo nubwo yaba yarageze mu kigero cyiza gute iyo azibuze, iyo azitaye, ubuzima bwe bwa gikristo n’ubuzima bwo mu mubiri byombi birahungabana.

Murumva impamvu izi mpano zikenewe cyane cyane muribi bihe. Hari igihe kijya kigera umukristo akabeshwaho n’ibimurimo byiwe kugiti cye aho atagifashwa n’itorero.

Ibyo bihe harubwo biza n’uyu munsi, tumaze gusa igihe kigera kumezi 2 tudaterana hari abanatu ubukristo bwabo bwatangiye kugira ibibazo. Ibihe bibaye birebire niko n’abantu batari bake ubukristo bwabo bwahungabana mugihe baba bataye izi mpano ko ari 3.

Izi mpano 3  Amahoro, umunezero/ ibyishimo no kwizera kenshi ntabwo abantu bamenya ko ari impano twahawe.  Nyamara ubimenye uyu munsi niba utarubizi izi n’ impano zikomeye cyane nifuje ko dutekerezaho kandi tuzishake tuziharanire dusabe Imana iziduhe turazikeneye.

Uyu munsi ibihe dusohoyemo n’ibihe buri mukristo yarakwiriye kwisuzuma no kureba neza niba izi mpano ko ari 3 azifite.  Nizo zonyine zishobora kudufasha kunyura mu bihe isi irimo kugeramo, ibihe bishobora gucogoza benshi no kunaniza abagenzi benshi.

Impano duhabwa n’Umwami wacu Yesu Krisito uyu munsi isi yose ikeneye kongera kuzumva no kuzimenya ko yazihawe kandi izi mpano  zirakenewe mu mibereho ya buri mukristo. Nizo zituma tubana n’Imana n’ubuzima bugashoboka.

Umwami Yesu mbere yuko ajya ku musaraba yabwiye abigishwabe amagambo akomeye yo kubakomeza azabana nabo ndetse n’itorero  rye ryo mu bihe byose. Umwami Yesu mbere yuko afatwa ngo ajyanwe kubambwa kumusaraba yaganiriye n’abigishwabe ikiganiro kirerekire abasezera.

Birumvikana barababaye, arabibona. Yesu abona ko bahagaritse umutima cyane bibaza ibigiye kumubaho no kubabaho nabo kandi, niyo mpamvu ababwira ngo “ntimuhagarike  imitima yanyu, mwizere imana nanjye mu nyizere…ubwo ngiye kubatiguririra nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo”.

 Imana ishimwe ko Yesu wacu avuga neza akamenya ibitubabaje n’ibiduhagaritse imitima. Akamenya ko twishimye akamenya ko tunafite agahinda.

Mugice twasomye cyo muri Yohana 14, 22-23 hari Ijambo ryiza Yesu yabwiye abigishwa barimo kubabara ko agiye kubasiga bonyine. Iri jambo ryonyine rirahagije kuba ryari rikwiriye kubakomeza ntibahagarike imitima iyo baryumva neza.

kandi iryo Jambo n’uyu munsi umukristo wese Umwuka wera arihishuriye akarimwigisha neza akaryumva neza riramukomeza cyane.

Iryo Jambo Yesu yaribwiye abigishwa be ubwo  Yuda utari Yuda wamugambaniye yaramaze kumubaza ati ” Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka ntiwiyereke ab’isi?” Yesu aramusubiza ati” Umuntu na nkunda azitondera Ijambo ryanjye,  na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane nawe”. Ukunda Yesu akitondera  Ijambo rye, Yesu afite ibintu bitatu bikomeye abagororera:

  • Data  azamukunda,
  • Yesu azamukunda
  • Data na Yesu bazaza aho ari bagumane nawe.

Hari ikiruta gukundwa na Data, gukundwa na Yesu hari kiruta ko Imana Data hamwe na Yesu baza bakagusanga bakaza aho uri bakagumana nawe? Ni dukunda Yesu byukuri tukitondera Ijambo rye mu kuri izi ngorono 3 tuzahabwa.

Nyuma y’izi ngororano igikurikiyeho nuko Yesu aduha impano na babwiye tugiye kwiga zikirenga arizo  Amahoro, Ibyishimo,Kwizera.

1 Impano ya mbere: Amahoro: Iyi niyo mpano ya mbere Umwami Yesu yahaye abigishwa be agiye kujya ku musaraba ndetse n’igihe yaramaze kuzuka niryo Jambo rya mbere yabwiye abigishwa be.

Arababwira ngo “mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nkuko ab’isi batanga” Kuki  Yesu abaha iyi mpano y’amahoro ?  Nuko yarazi neza ko iyi si irimo ibintu byinshi bibuza amahoro.

Amahoro Yesu aduha atandukanye nayo twita amahoro mu buzima bwacu busanzwe, amahoro Yesu aduha ni amahoro yuzuye shalom ivugwa muri Israeli baramukanya. Ibibuza amahoro ni byinshi.

Isi yuzuye ibyaha kandi nubwo Yesu yayije mo ari umucyo ariko nanone  abantu bamwe bahise mo kwanga umucyo bigumira mu mwijima, inzara, ubukene indwara zibyorezo, ugupfa no gupfusha ubugome ndenga kamera biracyari mur’iy’isi, kurengana n’agahato biracyari mur’iy’isi. N’ibindi n’ibindi.

Ibyo byose Yesu yarazi ko abantu yaremye yapfiriye bazakomeza guhura nabyo. Bikababuza amahoro.  Pawulo aravuga ngo “ibyaremwe nabyo byashizwe mu bubuta, ndetse ngo bira niha kandi binihira hamwe ndeste sibyo byonyine hamwe n’abantu byose binihira hamwe”..

-Umuntu ashobora kutagira amahoro hagati yiwe na we wenyine ubwe

-Umuntu Ashobora kubura amahoro hagati yiwe n’abandi bantu

-Umuntu Ashobora kubura amahoro hagati ye n’Imana.

Nigute umuntu yabura amahoro hagati ye na we wenyine? Umuntu muri kamere ye ahorana intambara muriwe yirwanya yibuza amahoro bitewe n’ibintu byinshi urugero rumwe rushobora guteza umuntu kwirwanya no kubura amahoro hagati ye na wenyine ni ukutanyurwa.

Umunyabwenge umwe witwa Hegel yaravuze ngo inyamaswa ntizijya zirwanya zigira amahoro murizo yuzuye kuko zitabuzwa amahoro no kwifuza ibyo zidafite, avuga ko inyamaswa zibona isi yabyo irimo byose yuzuye byose naho twebwe abantu duhora tubona ko ibyacu bituzuye ibyo bikatubuza amahoro, bigahora biduhagaritse umutima bikadutera kubura amahoro. Umutima wacu uberamo intamabara zikomeye.

Kristo iyi mpano y’amahoro aduha niyo kumva ko kuba Imana na Yesu baraje bagatura muritwe biduhagije. Kristo niwe mahoro yacu. Umufite areka kwirwanya areka guhagarika umutima  kuko Kristo aza akamuhaza.

Umuntu ashobora kubura amahoro hagati ye n’abandi bantu. Abantu benshi bagira imibanire igayitse cyane n’abandi bantu, yewe ndeste uhereye mu ngo iwabo, ukajya mu baturanyi n’abandi bantu bose bahura nabo

Abantu benshi bahorana intambara hagati yabo n’abandi, Yakobo aratubwira ngo : “Ni nde muri mwe w’umunyabwenge  kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso ze nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge. Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ni ubw’inyamaswabantu ndetse nubwa badayimoni kuko aho amakimbirane n’intonganya biri, ariho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose. Ariko ubwenge buva mu ijuru, iryambere buraboneye kandi ni ubwamahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura kubutoni kandi butagira uburyarya. Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro (Yakono 3,13-18)”. Iyi mpano y’amahoro Kristo aduha niyo kutwunga na bagenzi bacu tukabana mu mahoro. Burya iyo udafite amahoro na mwene so ntukibeshye nta mahoro uba ufite no ku Mana.

Iyi mpano y’amahoro kandi itwunga n’Imana Data. Kristo yatwunze n’Imana. Muyandi magambo yatugaruye muri paradiso icyaha cyari cyaradukuyemo ubu dusigaye tubana n’Imana, idusura mu ijambo ryayo, tukaganira nayo twiga Ijambo ryayo no mugihe dusenga. Yesu yongeye kutugarurira ubusabana n’Imana yacu.

Iyo dufite amahoro muri twe, tukayagirana na bagenzi bacu, tukayagirana n’Imana nibwo amahoro yacu aba yuzuye.

IMPANO YA 2 NI IBYISHIMO:  Iyi mpano iri no mu mbuto z’Umwuka wera. Yesu yaduhaye ibyishimo nk’impano ikomeye. Umuntu utagira ibyishimo ntiyamenye Imana. Kuko ibyo Imana yaremye byose uko yarangizaga kubirema niko  byayiteraga kunezerwa ikavuga ngo nibyiza, bikayinezeza.

Niyo mpamvu ibintu Imana yaremye ubwabyo bigaragaza ubwiza bw’Imana byagombye kutunzeza byonyine ubwabyo. Ariko ikigeretseho twebwe abakristo bamenye Imana  tunezwa nabyo ariko cyane tukanezwa yuko Imana ituye muri twe na Krisito atuye muritwe, Mwuka Wera atuye muri twe,  ibyo bituma duhorana umunezero muri kristo Yesu.

Yesu yarazi ko isi izaba yuzuye byinshi bitubabaza bitubuza umunezero niyo mpamvu yadusigiye impano ikomeye ngo ihore muri twe. Ibidutera kunezerwa ni byinshi.

Kuba turiho bijye bidutera umunezero, kuba twaramenye Imana bidutere umunezero, kuba Imana yaratumenye ikaduha agakiza bitunezeze, kuba Imana iduha uburyo butanduka  bwo gufatanya nayo imirimo yayo bitunezeze, kuba Imana yaraduhaye Mwuka wayo bijye bitunezeza, kuba  tubasha gukundwa n’abandi bantu cg twebwe tukabakunda bijye bidutera umunezero.

Yesu yaravuze ati  “ibyo mbibabwiye kugirango umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye”.  Kugira umunezero ni impano ikomeye cyane twahawe na Krisito.

Nubona ubayeho mu buzima butagira ibyishimo uzasabe Imana kuko burya n’impano ikomeye umwanzi satani yakwibye.

Na Pawulo nawe yaravuze ngo “ mujye mwishimira mu mwami wanyu iminsi yose. Yewe , nongeye kubivuga nti mwishime( Abafilipi 4,4)”.

Ese ahubwo birashoboka kwishima iteka kandi ibituma tutishima aribyinshi. Icyo Bibliya itubwira nuko bishoboka muri kristo Yesu gusa. Iyo twishingikirije kubindi bidutera umunezero iyo bivuyeho nawa munezero uragenda ariko  kwishima kuva muri Yesu byo ntabwo bigenda nibyo byonyine bishoboka ko twabigumana.

Umunyezaburi hari ikintu atubwira kigomba guhora kitubera isoko y’ibyishimo ni  kuba twaravuye mu bubata bw’ibyaha “Hahirwa  uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa. Hahirwa umuntu uwiteka atabaraho gukiranirwa, umutima we ntube mo uburiganya( zaburi 32,1-2) Nguyu umuntu Bibliya ivuga uhora wishimye.

Niyo mpamvu kubabarirwa ibyaha Yesu yatubabariye biza bikatubera umunezero n’ibyishimo igihe cyose. None se abakristo babaho mu buzima butagira umunezero  bajya bibuka ko babariwe? Niba ibyo mu isi byo bitagenda neza none no kubabarirwa ibyaha bagakurwa ho urubanza rw’ibyaha kuki byonyine bitagaruka ngo bibabere umunezero?

 

 Impano ya 3  ni Ukwizera.

Umwami Yesu iyo ataduha iyi mpano yo kwizera ntituba turi abakristo, ntituba turiho. Impamvu turiho nuko twizeye ko ejo hariho, impamvu itorero ririho nuko twizeye ko Ibyanditswe Byera ari ukuri, impamvu turiho nuko twizera ko amasezerano yose ari muri Bibliya ari ayukuri.

Tukizera ko isi n’ijuru byaremwe n’Imana, abantu twaremwe n’Imana ibindi byose biriho bya remwe n’Imana. Tukizera ko Kristo yaducunguye turi ubwoko bwe, tukizera ko umunsi umwe azagaruka kutujyana.

Tukizerako ibyanditswe byose byahumetswe n’Imana. Tukizera ko tubana n’Imana turindwa nayo turiho kubwayo.  Tukizera ko ibidashobokera abana b’abantu bishobokera Imana. Tukizerta ko iyo dusabye Imana itwumva kandi yiteguye kutugororera. Kubwo kwizera tukamenya ko kubaho kwacu kwa none no muzima bwa nyuma y’ubu bugingo bnri mu biganza by’Imana.

Ngizo impano 3 Yesu yaduhaye agiye kujya mu ijuru. Amahoro, umunezero, kwizera. Ibi nibyo mbasabira ngo bibe byuzuye mu mitima yacu uyu munsi kugira ngo tubeho.

 

Pst Julius NGENDAHAYO

 

 

Post a comment

×