Ijambo ry’Imana ryo ku Cyumweru tariki ya 20/09/2020 hamwe na Pst Julius NGENDAHAYO

Sermon September, 20 2020

Zaburi 23  

Umwami Dawidi uwo tuzi ko ari inshuti y’Imana akaba n’intwari muri Bibliya yagiye ahura n’ibimubuza amahoro inshuro nyinshi. Muri Zaburi ya 22 ibanziriza iyo dusomye nuyisoma urasanga ko harigihe yigeze kugera abona Imana imubaye kure umurongo wa 2 aravuga ngo “ Mana yanjye, Mana yanjye niki  kikundekesheje ukaba kure ntuntabare kure y’amagambo yo kuniha kwanjye. Mana yanjye ntakira kumanywa ntunsubize ntakira na nijoro simpore…. Ni wowe naragijwe uhereye mu ivuka ryanjye, uri Imana yanjye uhereye igihe naviriye mu nda ya mama…”  uku gutaka kwa Dawidi ni ukwacu kwa buri munsi mu mibereho yacu.

Ariko uyu mwami Dawidi yaje kubona igisubizo cy’ubuzima bukakaye ni cyo yanditse muriyi Zaburi ikurikira ya 23 tugiye gusangira

Dawidi  twese turabyibuka neza yuko mbere yuko aba Umwami wa Israyeli yari umushumba w’intama, umwungeri w’intama. Yari Azi neza intama, yarazi neza intege nke z’intama, yarazi neza ubukene bwazo ko zo zitimenya ahubwo ubukene bwazo bumenywa n’umushumba.

Ibi byose Dawidi yarabizi akamenya n’akamaro k’umushumba w’intama. Ni inshingano (responsibility) y’umushumba guha intama ibizikwiriye byose. Atabikoze zirapfa.

Burya n’inshingano z’Imana yacu kutwitaho ntizigera ihemuka nk’umuntu ngo yibagirwe izo nshingano ifite kuko turi abayo. Hallauya iri jambo riranezaza cyane narinzi ko ari jye wambere ufite inshingano zubuzima bwanjye ariko si jye hari imana yandemye hari Imana yakuremyeidufiteho inshingano inezwa nizo nshingano zo kukugirira neza kuko ari umwungeri wawe.

Burya ikibazo gikomeye gitangirira mukutimenya icyo turicyo imbere y’Imana no kutamenya icyo Imana icyaricyo imbere yacu. Satani naho aduterera akadushobora. Imana itwigiseh cyane muriyi zaburi twimenye tumenye n’Imana.

Dawidi amaze kwimenya neza no kumenya Imana neza nibwo yabonye  ko Imana itamwitayeho nkuko umushumba yita kuntama ze ntiyakwibonera ikimutunga yamenya ko amaboko ye n’ubwenge bidashobora kumutunga atabihawe n’Imana. Imana itamurinze ngo imuragire ntiyabaho.

Ntacyo yamenya gikwiriye ubuzima bwe kubwimbaraga ze nubwenge bwiwe wenyine. Imna niyo yonyine yo kumuyobora ikamwereka inzira ikamurinda ikamutunga nkuko umwungeri abigirira intama ze. Icyampa natwe tukamenya ibyo nkuko Dawidi yabimenye. Kubimenya nibwo butunzi buruta ubundi bwose.

Ntacyo aricyo keretse umushumba we wenyine niwe umugira icyo aricyo niwe umugira umuntu. Dawidi amaze guhishyurirwa ibi yarimenye asanga asa n’intama anganya intege  n’intama ayoba nk’intama akeneye umwungeri nk’intama. Kandi natwe uko  niko tumeze. Na Bibliya itwita intama zo mucyanya cye.

Umurongo wa mbere Dawidi aravuga ngo Uwiteka niwe mwungeri wanjye zinzakena, cg se ntacyo nzabura.  Iyi zaburi ihuza umuntu  n’Imana we wenyine atari ikivunge cy’abantu wowe wenyine ubwawe mu izina ryawe uko uri kose waba ukomeye cg woroheje ni zaburi yawe.

Ntaho usoma muriyi zaburi havuga kubw’inshi ntaho usanga havuga kuri comminaute, ahubwo nizaburi usanga iguhuza wowe n’Imana yawe mwembi babiri. Kubera iki? Kuko Imana yawe yita kubugingo bwawe wowe ubwawe. Irakuzi wowe ubwawe. Iragukunda wowe ubwawe. Iragushaka wowe ubwawe wowe wenyine.

Indi mpamvu nuko  ijambo ry’Imana rizi neza ko buri wese muri twe afite inyota n’inzara byo kwihurira n’Imana wenyine ubwacu. Buri wese akeneye kwegerana n’Imana kugiti cye no kumva aruhuwe nayo kurusha uko yakumva undi muntu ariwe umubwira.

Dawidi ararahira ati ubwo Uwiteka ariwe mwungeri wanjye sinzakena bivuga iki? Bivuga ko ntacyo azabura cy’ubuzima ibyo kurya, inzu, umutekano, imyambaro. Ibintu byibanze mubuzima.

None se ko Bibiliya itubwira ngo Uwiteka ni umwungeri wanjye sinzakena ariko tukabona abantu bakena bagakena ibyibanze by’ubuzima? Intama zishobora gukena byinshi ariko ntizizakena ibyo Uwiteka akeneye ko zibona.

Hari imvugo ya Bibliya abantu iyo tutari mu Mwuka w’Imana tudashobora kumva. Muriyi minsi kuvuga ko umuntu yakena agakena n’ibyibanze ku buzima ntibyumvikana cyane kuko intero y’isi n’umugisha w’ubutunzi kandi nta muntu n’umwe ubwanga.

Icyaduha ngo twese abantu uwo mugisha tuwugire. Ariko icyo Bibliya ivuga nuko ibyubutunzi byose bihari cg bidahari Uwiteka abera abantu be ubuzima, ababera ubutunzi kuko mukuboko kwe hari ubuzima bwose nubutunzi bwose.

Nubwo twabaho muburyo butandukanye Imana yacu itubera ubuzima.  Bivuga ko ubuzima duhabwa tubuhabwa n’Imana byose tubihabwa ku bw’ubuntu bwayo. Ubu buzima bwo muruyu mubiri ubwabwo twabuhawe tutabugizemo imbaraga niyo mpamvu bufite uburenganzira bwo kubaho no kubona ibibukwiriye byose. Imana yita kubuzima bwacu bw’umubiri cyane kuko niyo yaburemye  itatugishije inama ubuzima bwo mu mubiri ni ubw’Imana mbere yuko buba ubwacu. Ibwitaho kurusha nuko twebwe tubwitaho kuko ibukunda kuruta uko twebwe tubukunda.

Buri mubushake bwayo kuruta uko buba mubushake bwacu. Imana izi neza ko umubiri wacu ukeneye kwambara kurya no kunywa  no kugira aho tuba( inzu)kuruta uko twebwe tubizi. Imana idushakira ibitunga umubiri  kuruta uko twebwe tubishaka. Imana yita kumibiri yacu kuruta uko twebwe tuwitayeho. Hari byo tuzi kubuzima bw’umubiri ariko nibike cyane kuruta gahunda y’Imana.

Hari umwanditsi wavuze ngo inzu tubamo itandukanye cyane n’inzu y’inyamaswa aho bitandukaniye nihe? Nuko isenga y’inyamaswa cg ikiraro cyamatungo  araho kuyirindira cg ahayiha umutekano ariko kuri twebwe amazu tubamo ntabwo araho tubonera umutekano cg twugama imvura nizuba gusa ahubwo naho Imana yaturemeye ngo tuhishimire( lieu de joie) twishimire ubuzima. Kurya no kunywa ntabwo aribyo gutuma gusa tubaho ahubwo tubihabwa ngo bihindukirire uyu mubiri wacu  ibyishimo n’umunezero.

Imyenda twambara ntabwo ariyo guhisha ubwambure bwacu no kuturinda imbeho gusa ahubwo imyambaro yacu niyo kuturimbisha ngo ubu buzima  bwo mumubiri butunezeze. Kuruhuka nyuma yo gukora ntabwo aribituma tuzasubirana imbaraga zo kongera gukora kandi ahubwo nukugira ngo umubiri wacu wongere wirememo umunezero wo kubaho.

Imana rero yaremeye umubiri wacu kunezerwa.  Kuba rero Imana yararemye umubiri wacu n’ubugingo bwacu byose ari ibyayo niyo mpamvu  Dawidi amaze guhishyurirwa ibyo avuga ati Uwiteka ni umwungeri wanjye sinzakena azanyitaho. Bivuga iki muyandi magambo, bivugako ubuzima bwa none turi mu mubiri nubwejo bwubugingo bugengwa n’Imana yonyine niyo nyirabwo. Turi nk’abana badafite imbaraga imbaraga zacu n’Imana.Nibyo Dawidi yizera ahamya natwe dukwiriye kwizera tukabihamya.

V 2 Andyamisha mucyanya cy’ubwatsi bubisi. Bisobanura ko ampa ifunguro rya buri munsi rinkwiriye, uko umushumba  mwiza amenya urwuri  rwiza rukwiye intama ze niko nanjye umwungeri Imana yanjye imenya ibinkwiriye byo kurya.

Anjyana iruhande rw’amazi adasuma amapa ibyo kunywa bikwiriye umubiri wanjye. Ubwo ari umwungeri wanjye niwe uzajya amenya ibinkwiriye.

V 3 Asubiza intege mu bugingo bwanjye, nubwo Uwiteka ari umwungeri wacu hari aho tugera tugacika intege, tukiheba, yewe ndetse no kwizera kwacu kugahungabana. Ibyo bitugeraho, tukanyura mu butayu bwumubiri ndetse nubwo mu mutima abantu bose iyi experience tuyinyuramo ataruko Imana yaturetse itakiri umwungeri wacu ahubwo muri ubwo butayu iba igikomeje kuba umwungeri wacu niyo mpamvu tudashyiraho,. Aho gushyiraho ahubwo ika duhembura, ikadusubiza ubuzima, ikadukomeza. Iyo nihebye umwungeri wanjye araza akansubiza mo ubuzima.

Gucika intege gushobora kuza muburyo bwose haba muburyo bw’umubiri cg muburyo bw’ubugingo ariko Imana ishimwe ko iza ikadusubiza mo intege tukongera tukabaho.

Harikindi Dawidi avuga iyo avuga ko  Umwungeri wanjye asubiza intege mu bugingo bwanjye bisobanira ko agarura ubugingo bwanjye mu nzira yukuri yo gukiranuka  mugihe nayobye ngacumura. Umutima wacu nkuko umwanditsi avuga urusha ibintu byose gushukana kuzereza no kuyoba kandi biroroshye cyane kuyoba no gucumura ndetse no kuguma muri izo nzira wagiyemo. Ariko umwungeri  mwiza ku bw’ubuntu n’imbabazi atugirira ntatureka ngo tugumeyo ahubwo aratugarura akadusubiza mu nzira nziza yo gukiranuka kubw’Izina rye.

Anyobora gute? Kenshi ntanubwo twumva ijwi rye nkuko twumva ijwi ry’abantu tuba turi kumwe ariko nubwo tutaryumva nk’iry’abantu tureba ariko yaduhaye ihishyurirwa ritubwira ibyiza, ritwereka inzira nziza, yaduhaye Ijambo  ryayo rituyobora ritubera urumuri rwa buri munsi. Imana yaduhishyuriye ibintu byinshi cyane twamenye kuriyo bituma tugenda twumva ijwi ry’uwo mwungeri wacu, yaduhaye Mwuka wayo uhora atubera umuyobozi niyo mpamvu tutagwa mubyaha ahubwo duhora duhindurwa bashya kubw’Izina rye. Ijambo ry’Imana n’Umwuka wayo biduhoramo bikatuyobora neza byose ikabikora kubw’Izina ryayo.

Kubera iki Imana ikora ibi byose, kuki itubeshaho, ikatwitaho, ikatuyobora? Bibliya iduha igisubizo kimwe: ni ukubera izina rye. Ibintu byose Imana ibikora kubera icyubahiro cy’Izina ryayo.  Ibintu byose byaremwe kandi biriho ngo bihe Imana icyubahiro.

Ku kutubeshaho no kutwitaho nukugira ngo icyubahiro kibe icyayo. Ibyiza byose Imana igukorera, kukurinda Imana ikurinda si kunyungu zawe ni kubwicyubahiro cy’umwungeri w’ubugingo bwawe.

No kunyobora neza no kunyitaho nabyo ni kubw’Izina ryayo. Imana ingira umukiranutsi ku bw’icyubahiro cy’Izina ryayo. Nasomye muyindi Bibliya uyu murongo uravuga ngo “anyobora inzira y’ubutungane, abigiriye kubahiriza izina ryayo”.

V 4 Imana ntabwo ibana nanjye gusa mugihe ndi mubihe byiza ibyatsi ari bibisi, mfite ibintunga  gusa ahubwo no mugihe nyura mugikombe cy’igicucu cy’urupfu nukuvuga mugihe nyura mubihe bikomeye by’umwijima w’urupfu Umwungeri wanjye aba ari kumwe nanjye.

Iki gikombe cy’igicucu cy’urupfu ni hahandi intama igera mu mwijima no mu bibazo bishobora no kuyizanira urupfu. Aho naho Umwungeri aba ahari.  Iyo umushumba mwiza atajya kuba ahari intama iba yarapfuye.

Muvandimwe nubwo turiho jye nawe suko tutanyuze muri cya gikombe cy’igicucu cy’urupfu tukinyuramo buri gihe ariko kubera ko Imana ibana natwe. Dawidi we akavuga ngo naho nanyura mu ricyo gikombe cy’igicucu cy’urupfu sinzatinya. Impamvu Dawidi atazatinya suko icyo gikombe cyoroshye ahubwo ni ukwibuka yuko muricyo arikumwe n’umwungeri umuragira.

Hari ikintu gitangaje  muriyi zaburi  murongo wa mbere kugera k’umurongo wa gatatu Dawidi arasa nuri kubwira abantu  amakuru y’umwugeri we, ababwira ko afite umwungeri umwitaho  ni abantu abwira iby’umwungeri we ariko ageze ku murongo wa 4 ntabwo abwira abantu ntaganira n’abantu ahubwo aganira n’Imana.

Mumirongo yambere ari mu rwuri rwiza ntaganira n’Imana ahubwo abwira abantu amakuru y’umwungeri we umuragira muri urwo rwuri rwiza. Naho ku murongo  wa 4 avuga ko naho yanyura mugikombe cyigicucu  cy’urupfu aba ari kubwira Imana ari face to face n’Imana.

Abantu benshi murabizi neza ko mubihe byiza tutiga cyane ngo twishingikirize ku Mana ariko mubihe bibi by’umwijima nibwo twiga kwishingikiriza ku Mana iyo imbaraga zacu zimaze gushyira.  Umwanditsi umwe yaravuze ngo ni mugikombe cy’igicucu cy’urupfu twiga kubona Imana.  Uyu mwanditsi arakomeza avuga ngo mugihe twibereye mubwatsi bubisi byose bihari, tutagira icyo tubuze nibwo  tuba turimukaga ko kwibagirwa Imana.

V 5 Untunganiriza ameza mumaso yabanzi banjye: Imana indemera ibirori, nyura mu mwijima ariko  hirya y’umwijima Imana integurira ibirori. Ubwanzi bwose nibibazo byose duhura nabyo Uwiteka abiducishamo akaturemera ibirori. Ibuka ibyo wanyuze mo ariko byinshi byagiye birangira umutima wuzuye amashimwe.

Nibyari kukwica nabyo byarangiye Umwungeri wawe yihesheje icyubahiro kugirango akuremere ibirori. Icyo umwanditsi ashaka kutubwira hano suko ubuzima bwose ari  ibirori ahubwo icyo ashaka kutubwira nuko mubihe nkibyo byibisubizo nibirori tujye twibuka ko ari Imana yabitugejejemo tubyakire nk’impano duhawe.

V 6 Dawidi atubwira aho iyinzira ndende imuganisha, kuva mubihe byiza agaca no mubihe bibi, Imana ikongera kandi ikamusubuiza mubihe byiza yize mo iki? Yize mo ineza y’Imana n’imbabazi zayo zihora zimukurikiye. Hari umurongo utumvikana neza  ariko iyo uwusomye muzindi Bibliya uravugango “ koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza, mugihe cyose nzaba nkiriho. Ineza y’Imana iradukurikira itwiruka inyuma itugarura. Hari indirimbo ivuga ngo urukundo rwanjye ruke ntirwagufata Yesu niwe umfata.  Ibi byose bizantera kwibera munzu y’uwiteka iteka ryose.

Pastor Julius Ngendahayo

Post a comment

×