” Kwakira Yesu no kwakira Yesu mukagumana ni intambwe ebyeli zitandukanye ku mukristo. ” Ijambo ry’Imana Hamwe Na Maurice TWAGIZIMANA ku Cyumweru tariki ya 05 July 2020

IJAMBO RY’IMANA RYO KUWA  05/07/2020

1 Yohana 2: 24-28 : Kwakira Yesu no kwakira Yesu mukagumana ni intambwe ebyeli zitandukanye ku mukristo.

Mu mugambi mwiza w’Imana wo gukiza no gucungura umuntu ingoyi y’ibyaha, Yaduhaye Yesu Kristo yemera guca bugufi asiga icyubahiro cye cyo mu ijuru, yihindura umuntu aza kubana natwe atwigisha uburyo bunogeye Imana dukwiye kuyoboramo ubuzima bwacu n’ibikorwa byacu, arangwa no gukiranuka, mu gihe cye cyose cy’ubuzima yamaze ku isi nti yigeze akora icyaha. Mu mibabaro yarihanganaga, mu ntambara yarwanaga iy’umwuka kandi akanesha. Ibi byose kwari ukugirango abone uko aducungura, muri we duhabwa ubugingo bw’iteka. Iri ni ryo sezerano rikuru abakristo tugendana ni uko agakiza twahawe kaduhesha ubugingo bw’iteka.

Kristo rero amaze kugera mu isi, bamwe baramwemeye abandi baramuhakana nkuko tubibona Yohana 1, icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.

Ngaba rero abo Yohana yandikiye muri iki gice twasomye, abamwakiriye, abibutsa kugumana icyo bumvise uhereye mbere na mbere ngo kibe ari cyo kiguma muri bo. Aratwibutsa kudahindundurwa n’ibi bihe byuzuye inyigisho zinyuranye n’ukuri Yesu Kristo yaje atuzaniye.

Mukundwa Mwene Data, kwakira Yesu Kristo ni kimwe no kumwakira mukanagumana ni ikindi. Abantu benshi bakiriye Kristo ndetse hari n’abamaze igihe kinini bamwakiriye, ariko abantu benshi birabananiye kugumana na we no kubana na we ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Benshi batuuye ko bakiriye agakiza ariko kukarinda no kugakomeza binaniye benshi; nti bigeze bibagirwa itariki n’igihe bakirijweho ariko ibibarangaho agakiza barabitakaje. Ni nko guhabwa visa yo gutaha mu gihugu kiza cyane ariko ntu yirinde igatakara nyamara ugakomeza kuba mu mubare w’abategereje umunsi wo gutaha muri icyo gihugu!

Ni iby’igiciro kuba warakiriye agakiza ariko ni iby’igiciro kurushaho niba ukikarimo. Nti mwibuka umugani uri mu Luka 12: 37? Ntabwo abahiriwe ari abibaruje mu mubare w’abagaragu, abahiriwe ni abagaragu shebuja azasanga bakibirimo bari maso.

Itorero rya Kristo muri ibi bihe bigoye isi muri rusange, turasabwa kuba maso cyane. Turasabwa kwegera Imana cyane tugahabwa imbaraga zihagaje zo guhagarara tudatsinwe n’uburiganya bwa Satani. Impamvu ni uko buri mpinduka igira ibyiza byayo ariko ikagira n’ibikomeye byayo kandi Satani na we azi kubyaza umusaruro impinduka z’ibihe ngo niba bishoboka yice umumaro wa benshi batabaye maso. Hari umuntu wajyaga atinya icyaha kubera ko ari bwinjire mu rusengero, ati si natinyuka ndi bwinjire ahera, ndi buvuge ubutumwa mu ndirimbo se, cyangwa ndi buhure na Bene Data dusengana, ibyo bikamubera ibimutangira nti yishore mu byaha uko abyumva. Ubu rero satani ari mu kazi ke ko kubeshya benshi ko babonye agahe ko kwisanzura, ariko umva nkubwire, aka si agahe ko kwisanzura mu byaha, ni agahe ko kwitoza kubana n’Imana yawe no kugenzura agakiza kawe wowe ubwawe, kuko ku munsi w’urubanza buri wese azibarizwa ibye ku giti cye. Ni agahe ko gusohoka mu kigare ugacana uwawe muriro kandi ukaka mu izina rya Yesu. Ni agahe ko kwitoza gukirizwa ahagaragara n’ahatagaragara.

Ijambo ry’Imana riratwibutsa ko tugomba kuba maso kugira ngo tutayoba kuko Imana iratuzi kandi izindi ko muri kamere yacu tujya tuyoba kandi n’ubusanzwe hayoba uwari uri mu nzira. Ni yo mpamvu turi kubwirwa ngo tugenzure niba tukiri kumwe na Yesu cyangwa twaramutaye, turebe niba tugifite ukuri kwa mbere kw’ijambo ry’Imana cyangwa twarateshutse ku kuri.

Uzi ko umuntu yakira Yesu bakagendana ariko igihe kikagera akamuta akamusigarana ku munwa mutima nta wurimo! Yesu ni ko yavuze muri Matayo 15: 8 ngo ubu bwoko bunshimisha iminwa ariko imitima ikamba kure. Muvandimwe, iki ni igihe cyawe cyo kugenzura ukoYesu  abona umubano wawe na we. Yego, hari uko abantu bakubona ariko hari n’uko Yesu ureba mu mutima akubona. Isuzume niba ukimufite cyangwa waramutaye,aracyagutegeye amaboko mumubwire uti ndagarutse Yesu.

Nimwibuke ijambo ry’Imana riri mu 1 Korinto 4: 20. Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo ni ubw’imbaraga. Bene Data, Erega agakiza twahawe si amagambo, agakiza twahawe ni akaduhindura, tugahinduka bashya mu magambo no mubikorwa. Ubaye warakiriye Kristo ntu hinduke mu magambo, mu bikorwa no mu mibereho, waba ufite ikibazo kuko ubwo wowe niba ukomeza kubaho uko wabagaho utaramwakira, bivuze ko nubwo wamwemeye, ibikorwa byawe biramuhakana.Yohana yabigarutseho ko uhakana uwo mwana aba ahakanye na se, umwemera aba yemeye nase. Nyamara hari benshi bamwemeye ariko ibikorwa byabo biramuhakana.

Urashaka kumenya niba ibikorwa byawe bihamya ko ufite Kristo muri wowe? Urebe umuntu wizeye ko ari umukristo mwiza ase n’ukuganiriza uko akubona. Niba uri umugabo ufite umugore umubaze uko akubona, niba uri umugore ufite umugabo nawe umubaze, niba ufite umubyeyi mubana umubaze uti iyo undebye umbonamo Kristo?, uwo wabona utekereza ko akuzi umubaze uko akubona, Nurangiza wiherere wowe ubwawe wenyine, ubaze umuntu wawe w’imbere niba akikubonamo Kristo.

Mu igice cya 2 cy’indirimbo 388 mu Gushimisha harimo ijambo rivuga ko iyo utumbiriye Yesu uba nka we: Yesu nti yigeze yiyandurisha kubeshya. Ariko se nimurebe ukuntu ikimyoma cyahawe intebe kugeza aho n’umuntu asigaye yibeshya we ubwe? Mu ntambara nti yigeze arwana urugamba rw’umubili, ibuka za ngabo zije kumufata, umwigishwa we Petero agakata ugutwi kwa Maluko umwe muri zo, Yesu abuza Petero ati subiza iyo nkota mu rwubati, uru rugamba nti si urw’umubiri. Tekereza ubwoko bw’intwaro ujya urwanisha iyo uhuye n’intambara. Yesu dushaka gusa na we, yihanganiye imibabaro kugeza ubwo yemeye umusaraba nta cyaha yakoze. Reba ukuntu  kwihangana kwawe kungana iyo ugeze mu bigeragezo. Nturi mu mubare w’abitotombera Imana, bagatakaza ibyiringiro, bakangiza umubano wabo na Kristo?.

Erega nta kintu cyo kudutandukanya n’urukundo rwa Kristo, bwaba ubukene, indwara n’ibindi bitandukanye duhuriramo nabyo mu rugendo rujya mu ijuru. Nta kigeragezo kirenze umuntu Imana yakwemera ko kimugeraho. Mu bintu bizatungura benshi ku munsi w’urubanza, harimo no kuba icyo ubona cyakunaniye gihora kiguteranya n’Imana, hari abandi bahuye nacyo kandi bakagishobora.

Urugero: Umuntu ashobora kubaho abeshejweho n’ubujura no kuriganya byaramunaniye kubireka, ibi bibaho ariko kuba byaramunaniye nti bisobanuye ko atari icyaha nubwo uyu muntu yabihinduye ubuzima bwe akabyeza, nti bibuza Imana gukomeza kuba inyakuri, muri kwa gukiranuka kwa yo, nti zareka kubibona ari icyaha, kandi nti bikuyeho ko hari abo muhuje ubuzima bashoboye kubaho batabikora kandi nta cyo babaye; Kuba hari umugabo cyangwa umugore byananiye kuguma mu rugo rwe uruca inyuma uko abyumva yitwaje impamvu iyo ari yo yose, nti bikuyeho ko ari icyaha kandi nti bikuyeho ko hari abandi babishoboye kandi baguwe neza; Kuba umusore cyangwa umukobwa ahora abwira Imana ko byamunaniye kwifata, nti kuyeho ko hari bagenzi be babishoboye.

Muvandimwe, ndimo nsoza, ndakwibutsa ko kubana na Kristo mukagumana ari inyungu zawe. Biharanire kandi gerageza umwitozo wogukura Yesu mu magambo umuzane mu buzima bwawe bwa buri munsi. Nujya kuvuga ubanze wiyibutse ko Kristo ari muri wowe. Muri buri kimwe ugiye gukora wiyibutse ko Kristo ari muri wowe. Bizakurinda kwitwara uko wiboneye. Ndakwibutsa ko uko waba uri kose urasabwa kugumana na Kristo nta mpamvu n’imwe yo kumutakaza no kumwihakana mu bikorwa byawe byose. Umwereke aho unanirirwa, umusabe akubabarire kandi akongere imbaraga.

 

Maurice TWAGIZIMANA

Post a comment

×