“Kwizera Guhamya Insinzi” , Ijambo ry’Imana hamwe na Pst Julius NGENDAHAYO

Birashoboka ko twavuga intero itandukanye niriho ubu mw’isi yose?

Cyangwa Ukwizera guhamya insinzi

Kubara 13, 26-14, 1-10; Matayo 16, 13-19

Umunsi umwe twaganiriye n’inshuti yanjye yitwa David Ndaruhutse abantu benshi baramuzi nk’umukozi w’Imana wavuze ubutumwa cyane mu mujyi wa Bujumbura, niwe watangije itorero rya Eglise Vivante ubu ari mu bwami b’Imana). Uwo munsi twari twicaye turi kuganira mubwira amakuru na bwiwe n’abantu baturutse iwacu aho imiryango yacu yari ituye  nyamubwira uko nayabwiwe kandi koko yari ukuri yaramakuru y’intambara.

Uwo mukozi w’Imana antega amatwi  yuma arambwira ati ahubwo se ugira ngo abo bantu bareka guhura n’ibibazo bikomeye kurusha nibyo bagezemo kandi murimo kuboherereza amadayimoni” arongera ati ayo magambo yanyu mwaturira aho hantu niyo ahasenya.

Umuntu ufite umutima utizera n’ururimi rwiwe rwatura ibibi ni ururimi ruca ntege, umutima utizera ururimi rwawo rutiza imbaraga satani cg muyandi magambo satani n’abadayimoni barujya inyuma bakuzuza ibyo rwiyaturiye, ibyo rwavuze, ibyo rwivugiye mu yandi magambo ibyo rwahanuye.

Amagambo  y’ururimi rwacu ararema, arubaka cyagwa agasenya. Imana ikurikira Ijambo yavuze, yandikishije mu Byanditswe byayo Byera. Satani nawe akurikira amagambo mabi yakanwa kacu  nayo ava kumutima utizera akaba ariyo yifashisha kudusenya no kutwangiza. Satani ntashobora kumenya ibyo dutekereza ariko ahora arekereje kumva ibyo twivugira twiyaturira ngo abikoreshe kudusenya. Ibitugeraho byose ntabwo siko byose tuba twarabyihamagariye mumagambo oya ariko hariho ibitugeraho natwe twabyihamagariye dukoresheje ururimi rwacu.

Amagambo y’ururimi rwacu akomeza umutima w’uyumva cg agasenya umutima w’uyumva.  Abantu benshi b’Imana bagiye basenya ibihome bikomeye by’ibibazo kubera kwizera no kwatura neza. Ibuka Dawidi yabwiye umufilistiya ati unteranye agacumu n’uducumu ariko jye nguteye mu Izina ry’Imana ya Israyeli wasuzuguye,  Dawidi kubwo kugira umutima wizera yatura nibiribube ku mu filistiya arabimubwira ati”uyu munsi abantu bose baramenya ko muri Israeli hari Imana”.

Abandi bagiye basenya ibihome bikomeye kubera amagambo bumvise akabarema umutima abandi akabaremura bagacika intege, Imana ikayaherekeresha imbaraga.  ibuka Gideyoni Mu bacamanaza igice cya 7 dusoma ko Imana imaze guhamagara Gideyoni  ngo abe umukiza w’abisrayeli, urugamba rwa mbere yarurwanye n’abamidiyani, mbere yuko ajya kurugamba habaye ikiganiro kinini hagati ya Gideyoni n’Imana igeranaho imwereka abo bajyana kurugamba imwizeza insinzi.

Gideyoni yarabyemeye. Ariko iyo ukomeje gusoma birasa nkaho  yakomeje kugira ubwoba” Ijoro ryuwo munsi Uwiteka aramubwira ati” haguruka, umanuke ujye mu rugerero rwabo kuko mbakugabije. Kandi niba utinya kumanuka, jyana n’umugaragu wawe Pura muri urwo rugerero , mwumve ibyo bavuga uhereko ugire imbaraga, nuko manuka ujye murugerero. Amanukana n’umugaragu we Pura bagera mungabo za mbere zari zirinze urugerero.  Abamidiyani n’Abamaleki n’abiburasirazuba, bari baraye mu kibaya basa n’irumbo ry’inzige, n’ingamiya zabo zitabarika bingana n’umusenyi wo kukibaya cy’inyanja. V 13 Nuko Gideyoni agezeyo yumva umuntu arotorera mugenzi we ati” umva ye, narose inzozi mbona irobe rya sayiri ritembagara mu kirorero cy’Abamidiyani ryikubita ku ihema, iryo hema riherako rigwa rigaramye”. Mugenzi we aramusubiza ati” nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasi umugabo wo mub’ Israeli Imana yamugabije Abamidiyani n’ingabo zabo zose”.

Gutinya ni ibisanzwe k’umuntu ntakibazo kirimo nta muntu udatinya na Gideyoni watoranyijwen’Imana, Imana yamubwiye iti uri umunyembaraga ariko hano nawe turabona ko atinya, arinda guherekezwa n’umugaragu we kandi atagiye kurugamaba arukumva gusa ibyo abantu bavuga.

Inzozi z’uwo muntu yarose mugenzi we arazimusobanurira Gideyoni yarazumvaga zimutera imbaraga ariko kurundi ruhande ziteza gucika intege murabo barinzi. Muyandi magambo zitera intege Gideyoni n’ingabo ze ariko kurundi ruhande zitera kwiheba no gutsindwa kuruhande rw’abamidiyani.

Nibajije niba uyu munsi muri ikigihe  amahanga yose ndetsena WHO bavuga ugukomera kwa corona virusi ndetse bakanavugako bishobora kugorana ko ibonerwa igisubizo vuba , umukristo we yavuga iki yavuga ibyo Bibliya imubwiye yishingikirije ku Ijambo rivuga ngo” kandi icyo muzasaba cyose mu Izina ryanjye, nzagikora kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu Izina ryanjye nzagikora(Yohana 14,13-14)”: “ kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu Izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo( Matayo 18,19-20)”.

Cg umukristo yavuga iby’abandi bavuga, ibigaragarira amaso  kandi muriki gihe nibyo  bifatika bivuzwe na bose, akatura ibyo abandi batura. Ijambo ryose rishobora kuba ubuhanuzi bwiza cg bubi ku bantu benshi cg kuri nyirabwo.

Ushobora kwatura neza cg guhanura neza ataruko ubona ibyiza imbere yawe cg ataruko urimo guca mu byiza gusa, ushobora kwatura neza kandi ubona ibyabandi babona bigoye  ukatura insinzi atari kubwawe ahubwo ari kubw’Imana.

Burya nuko kenshi twibagirwa icyo turicyo cg se tukananirwa kumenya abo turibo ariko umwuka w’Imana utuye muritwe niwo uvugira muri twe kandi ntabwo wo washobora kuvuga gutsindwa kuko Imana idatsindwa.

Ngaruke kandi nkuko nari nabivuze haruguru  ku nkuru ivugwa cyane mu isi muriki gihe, inkuru ya corona virus mu minsi ishize ubwo abantu bari bari muri guma murugo  nakurikiye icyegeranyo cya Ismaeli Mwanafunzi yakoze avuga ibintu byinshi kandi numvise ibyo yavugaga biramutse bibaye  biteye ubwoba .

Ubwo yavugaga ko abantu bose baramutse habaye ikibazo gituma bakomeza kuba mu mazu mugihe kinini, avuga uburyo isi yakongera ikisubiza uko yarimeze tutarayubakaho,  imihanda yameramo ibimera, ibigunda byaba ahantu hose, imiturirwa abantu bubatse yaba amasenga y’inyamaswa, amashanyarazi ntabwo yakongera kuboneka, umwijima niwo waba mucyimbo cy’uyu mucyo w’amashanyarazi, inyamaswa zakongera  kugaruka aho dutuye akaba arizo zigendagenda aha hantu hose.

Icyo gihe ngirango ubuzima bwaba bwa hagaze ku bantu. Ibyo bintu biramutse bibaye byaba biteye ubwoba. Ariko  muhumure ntibizaba Imana yacu iri kungoma irinze itorero ryayo n’isi niyayo.

Nubwo isi isa nkaho yaguye mu byaha kurusha igihe cya Nowa n’igihe cyi Sodomu na Gomora ariko isi ni y’Imana irarinzwe.  “Yesu yaravuze ngo dore ndi kumwe namwe kugera kumperuka y’isi”.  Kandi Imana n’ibona igihe kigeze yagennye  Yo yonyine izabicamo byose ize itware itorero ryayo.

Imana yacu ifite imbaraga ziruta ibyago byose bitera iyi si turimo. Ibihe nkibi nibyo gukangura imitima yacu tukareka kwishingikiriza kumbaraga zacu tukuburira amaso yacu ku Mana nyirubushobozi bwose no mubikomeye tugakomeza tukayizera kandi tukavuga gukomera kwayo no kugira neza kwayo tugategereza gutabarwa twihanganye.

Muri Yesaya 40, 25-28 haravuga ngo “ Nuko rero mwangereranya nande twahwana? Ni ko Uwera abaza. Ni mwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ninde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, nicyo gituma nta nakimwe kizimira. Yewe yakobo Israyeli, niki gituma wiganyira uti” Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza’? mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho,uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka. Niyo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga”.

Niba ukeneye kumva imbaraga z’amagambo tuvuga wongere wibuke Abisraeyeli igihe bari mu butayu bwa Parani, Imana icyogihe ibwira Mose ngo nafate abantu babatware abakure mu miryango y’abasirayeli umutware umwe muri buri muryango, Mose abigenza gutyo areba abatware, kandi bari n’intwari kurugamba, baragenda ntibatinya bajya gutata igihugu cy’i kananai, bagerayo ari 12 gusa basize Mose wari ubayoboye ntibatinya.

Umva neza nta Jambo dusoma  ribi bariya bagabo bavugiye  mu rugendo rwo gutata  icyo gihugu. Mose yarababwiye ngo mugende mushire ubwoba muzane ku mbuto z’icyo gihugu… koko bageze mu gikombe cya Eshikoli, batemayo ishami ririho iseri rimwe ry’inzabibu, abantu babiri bariheka kugiti, kandi bazana ku makomamanga no kumbuto z’imitini.

Ongera wumve igihe bamaze cyari kinini”  bamaze gutata iguhugu, bagaruka hashize iminsi mirongo ine. Mugira ngo bariya bantu bananiwe batabanje kuba intwari. Muzi abantu bihanganiye iminis 40 ukobangana muri Bibliya? Ni bake cyane babarirwa kuntoki ni  Mose, Eliya na Yesu.

Bagaruka amahoro uko bagiye ari 12. Umva ahatangiriye ibibazo ni muri raporo batanga:  basohoye basanga Mose na Aroni n’iteraniro ry’Abisrayeli ryose  i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bababwirana n’iteraniro ryose ibyo babonye, babereka za mbuto z’igihugu.

 Batekerereza mose bati” twageze mu gihugu wadutumyemo, nukuri koko n’icyamata n’ubuki, ngizi imbuto zacyo. Ijambo rimwe ritangira ribi baravuga ngo ariko abantu bagituyemo ni abanyamaboko, kandi imidudgudu yabo igoteshejwe inkike z’amabuye,.. kandi twabonyeyo abanaki . n’abandi n’abandi . raporo yo guca intege, raporo yatumye  iteraniro ryose ritera hejuru rirataka, abantu bakesha ijoro barira bose, bitotombera Mose na Aroni.

Koko kwatura kwabo kubi n’ababafashije kurira no kwitotombera Mose na Aroni bose baguye mubutayu. Ariko Yosuwa  mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w’abatase igihugu, babonye ubwo buhangange bw’abagituye babwira iteraniro ry’Abisrayeli ryose bati” igihugu twaciyemo tugitata ni cyiza cyane. Niba Uwiteka atwishimira, azatujyana muri cyo gihugu akiduhekandi ni igihugu cy’amata nubuki.

Koko abo bagabo bombi bari babonye ibyo  abandi babonye ariko kwizera kwabo bakwatuza ururimi rwizera. Imana ibagororera  kubageza muri cyo gihugu bonyine mubavuye muri Egiputa ari abakuru.

Umutima udafite kwizera ukatuza ururimi rubi rurasenya, rurica. Yakobo  yaranditse ati”ururimi  ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye. .. ururimi ni umuriro, yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, nirwo rwonona umubiri  wose rukongeza kamere yacu yose, narwo rukongezwa na gehinomu,.. ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica (Yakobo 3).

Nonese birashoboka ko ururimi rwacu rwavuga ibyiza byo kwizera kandi tubona ukuri kutubwira ibikomeye? Itorero rya Kristo rirabishoboye? Yego  ryabishobora riramutse ryibutse icyo rimariye isi, riramutse  ryibutse uko Ijambo ry’Imana rivuga.

Mukuri turi abanyantegenke ndetse n’abanyabwoba ndetse n’abanyabyaha ariko kwatura neza ibyo Mwuka w’Imana uduhishyurira kuko amagambo yacu yagombye kuba  iteka ari amagambo ava ku mwuka w’Imana utuye muritwe uduhishyurira ibya  Kristo bikadukomeza bigakomeza n’abandi.

Ibuka Petero wari umwigishwawa Yesu nawe wumunyantegenke uko yahamije Yesu. Umunsi umwe Yesu yagiye mu gihugu cy’ikayisariya  ya filipo abaza abigishwa be ati abantu bagirango Umwana w’umuntu ndi nde? Baramusubiza bati bamwe bagira ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya  cyangwa ngo urumwe wo mubahanuzi. Arababaza ati ubwanyu mugirango ndi nde?

Simoni Petero aramusubiza ati” uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho”.   Yesu aramusubiza ati urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byaguhishuriye, ahubwo ni  Data wo mu Ijuru. Nanjye ndakubwira nti uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora. Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwemu ijuru, nicyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe no mu ijuru”.

Iri torero rya Petero ni itorero ry’ubatse kurutare, n’itorero ry’ihishe murutare arirwo Yesu kristo. Ntabwo ar’itorero rivuga icyo abandi bavuze ahubwo   n’itorero  ryubatse mu guhamya no kwatura ibya kristo.

Ariko uyu  Petero Yesu abwira ko azubakaho itorero niwe tubona wagiye agira intege nke cyane mubandi bigishwa ba Yesu: niwe wihakanye Yesu mu ijoro bamugambaniyemo,  niwe Yesu yigeze kubwira ngo mva inyuma satani(mat 16,23) niwe wagize kwizera guke ubwo yarasabye Yesu ngo amureke aze nawe amusanga agendesha amaguru hejuru y’amazi.

Rero bavandimwe nubwo Yesu abwira petero ayamgambo ariko kandi iri torero rikiri hano ku isi risangiye intege nke za muntu ariko n’itorero rya kristo rishobora kwatura  Kristo kandi Kristo akariha intege. Kwatura ibyiza mugihe kigoye ntibisaba ko tuba abantu bibitangaza, ko tuba abanyamwuka muburyo butangaje birasaba gusa kuvuga twishingikirije kuri Yesu uri muritwe, tukavuga nkaho tubwirijwe nawe.

Imana ibahe umugisha.

Past Julius Ngendahayo

Post a comment

×