“KWIZERA KUDAHINDURWA NI IBIHE” | Ijambo ry’Imana Hamwe na Ev. Donath MUNYANEZA

Bavandimwe bakundwa muri kristo Yesu mbanje kubaramutsa ni mugire amahoro ava ku Mana Data.
Nshimiye Imana se w’umwami wacu Yesu kristo uduhaye ubuzima kandi akaduha nuyumugisha wo kumva no gusangira ijambo ry’ Imana kuri iki cyumweru cyo kuwa 26/04/2020 .

Dusenge

Dusome ijambo ry IMANA

intego : KWIZERA KUDAHINDURWA NI IBIHE

Itangiriro 13:17 – 22
-hatugaragariza amahitamo y’ Imana murugendo rw’ abantu bayo ngo batagwa mu kaga naho bo baba babona ko bibabangamiye.
– uruhare rw Imana murugendo rw’ abizera. uwiteka ni we muyobozi w’ Urugendo akaba n’ umurinzi wabarurimo uwiteka yabereye abisirayeli inkingi y’ igicu kumanwa n’inkingi y’umuriro nijoro ngo batagenda mu mu ijima.
– uruhare rw’ abana b Imana : KWIZERA NO KWEMERA kugirira IKIZERE IMANAibayoboye naho byaba mumibabaro.

Abaheburayo 11 : 1-2

kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba kandi niko kuduhamiriza ko ibyo tutareba ko ari ibyo ukuri
2. icyatumye Abakera bahamywa neza ni uko bari bagufite “

Bavandimwe ndagirango twumve neza kwizera uko ari ko dushingiye kuburyo
butatu bukugize :

  1. Kwizera ko IMANA ibaho: uku kungana no KWEMERA. ninko gutekereza ko hari ikinyabubasha kiri hejuru y’ ibindi gifite ubutware runaka cg bwoseBene uko kwizera abantu hafi yabose ku isi barakugira
  2. KWIZERA guheshwa no KUMVA IJAMBO RY IMANA
    • abaroma 10 :17 “dore Kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa no kumva ijambo rya Kristo”aha niho tuba abana b’Imana.
  3. Kwizera gutera Imana gukora ibidasanzwe , ibitangaza, guhindura ibikomeye bikaba ibyoroshye yesu yakuvuzeho muri
    • Matayo 17: 20 Arabasubiza ati “ ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi , mwabwira uyu musozi muti va hano ujye hiryawahava kandi ntakizabananira .

Icyotonderwa :

Uku kwizera kwa gatatu kubyarwa no kwizera kwa kabiriUwemeye kwizera Yesu kristo mubihe byose no mukuri kose.Abantu benshi bajya munzu y’Imana kenshi, ndetse bagakora n’ amsemngesho menshi yo kwiriza ubusa bagasa rwose nkaho ari Abakristo beza bitanga; ariko witegereje ushobora gusangamo : abakunze Imana kandi bizera Imana
bayikundira imirimo myiza ibakorera gusa , ko ibarinda,ko ibaha imigisha , ko ibaha iterambere , ko ibarindira ubucuruzi ,ibarindira imirimo bakora cg n ibindi byiza ariko mukuri KWIZERA Imana by’ukuri birihejuru cyane y’ ibyo! none ko imfatiro z’ ibyo tuvuze zijya zisenyuka!! ahari ubukire hakaza ubukene,ahari ubuzima hakaza indwara , ahari ibyishimo hakaza umubabaro, ubwo icyo gihe Imana bahita bayivaho bakayituka bagacika intege no gusenga bakabireka.

Mperutse kumva abannyenga abakozi b Imana babaza ngo barihe ngo bongere bakore ibitangaza bahagarike indwara n’ ibyorezo nkibi turimo; nyamara ariko ntamukozi w’ Imana ukora ibitangaza ahubwo ko IMANA niyo ikora ibitangaza mubakozi bayo, wenda hari nabibaza ngo , babakristo bari he ko ninsengero zabo zifunze ariko igisubizo nikimwe turahari kandi n’ Imana yacu irahari muri Kristo Yesu no muri twe kandi irimo gukora imirimo ikomeye ariko kandi twemera ko Imana yacu naho yabikora cg ntibikore ihora ari iyo kwizerwa ibihe byose.

Ese ntimwumvise umugaragu w’ Imana Yobu ubwo yavugaga ngo “ gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho” nyamara ibi yabivugaga ntakiza nakimwe asigaranye yaba umuryango we cg ubutunzi bwe.Kwizera kwa Yobu ntikwahinduwe ni ibihe Nkuko twabivuze hejuru turimo kuganira kwijambo rivuga ngo KWIZERA
KUDAHINDURWA N’ IBIHE

Mugitabo cyo mu kuva 13: 17- 22 hatweretse urugendo rukomeye rurimo UMWIJIMA N ‘UMUCYO , kumanywa na nijoro , ni nko kuvaga ko rwari rurimoimibabaro, rurimo amakuba rurimo inzara , rurimo indwara ,rurimo ubukene , rurimo ibyorezo n’ Ibiza muri make rurimo akaga gakomeye ariko kandi harimo n’ UWITEKA IMANA mu ishusho y’ inkingi y’ igicu n’ inkingi y ‘umuriro ibayoboye Imana ni iyo kwizerwa bavandimwe nubwo wabona ibimeze bityo komeza ugirere Imana ikizere ahari umwijima hazaza umucyo.

Abo bavandimwe nabo bari bafite inshingano zo kwizera ko Imana aho ibajyanye ariho heza, reba nawe Imana yanze ko banyura munzira ngufi cyane barikugenda igihe kingana n’ iminsi 11 ( gutegek 1:2) ariko ibakoresha urugendo rw’ imyaka 40 ibanyuza mu butayu aho inzoka na scorpio ziba ngo iberekeko IMANA yacu izi Kandi ishoboye kurinda abana bayo, ibanyuza mubutayu ahaba izuba ryinshi n’umucanga utwika ngo ibereke ko uwiteka ari ubwugamo bwacu ,ahataba ibyo kurya munzara nyinshi , aho batajya mukazi ngo bakore aho bahura n’ ibyago nibyorezo ariko ishaka kubigisha ko UWITEKA atanga UBUZIMA n’ aho abantu batekereza ko ntabuhari hari urupfu gusa .GIRIRA IMANA IKIZERE mwenedata uwiteka atubereye maso kandi turi kumwe ntazadusiga kandi ntazaduhana .

Urwo rugendo rwose abisirayeli bakoze byari kugirango IMANA ibigishe ko UWITEKA IMANA ari IMANA YO kwiringirwa ibihe byose kandi ngo bazabyishe n’ abazabakomokaho n‘ isi yose muri rusange .
Intumwa Paulo we atwigisha Kwizera agira ati “kandi ikigeretse kuri byose mutware KWIZERA NK’INGABO ,ARIKO MUZASHOBOZA KUZIMISHA IMYAMBIYA WA MUBI YOSE YAka UMURIRO” abefeso 6: 16 .
Mubihe byose uzanyuramo ,ibyiza cg ibibi ,umubabaro cg ibyishimo gira KWIZERA uzatsinda ibitero byose bya satani n’ abadayimoni be.

Bavandimwe bakundwa muri kristo Yesu reka iki cyumweru ndetse n’ ibihe turimo byumwihariko bikubere, igihe kiza cyo gusuzuma kwizera kwawe ufitiye Uwiteka Imana, nusanga kudashyitse cg kwarahindutse bitewe ni bihe ibyashize cyangwa ibyo turimo ubu cg ukaba utarakira kristo yesu nk’ umwami n’ umukiza wawe iki ni cyo gihe cyawe uce bugufi usabe mwuka wera akongerere kwizera maze twese nk’ abakristo Itorero rye dukomeze kugrira Imana ikizere.
Kwizera kwacu kwe guhindurwa ni ibihe ni ko nsabira abakristo bose nanjye
nisabira mu izina rya Yesu kristo Amen.

EV. Donat Munyaneza .

Post a comment

×