“kwizera niyo maso atwereka ko Kristo ari kumwe natwe” hamwe na Pst.Julius NGENDAHAYO

Itangiriro 37,1-4,12-28; [Zaburi 105,1-6,16-22];

Abaroma 10,5-8; Matayo 14,22-33

Theme:   kwizera niyo maso atwereka ko Kristo ari kumwe natwe.

Kuva umuntu yava muri Edeni kugera uyu munsi ubwo ndavuga abigihe cy’isezerano rya kera natwe abigihe cy’isezerano rishya umuntu akomeza kuba umwe, dutekereza kumwe twibwira kumwe, tuyoba kumwe tugarurwa kumwe ntidutandukanye cyane mubijyanye no kuyoboka Imana. kuyikurikira no kuyumvira. Dushobora kuba gusa dutandukanye mu mibereho yo mu buryo bw’umibiri ariko mubyumwuka tujya kuba bamwe.

Bimwe mubidusanisha nabo mu mibanire yacu n’Imana n’ukwibagirwa kwacu kuza vuba cyane tukibagirwa ibyo yadukoreye, bikihuta kwibagirana no kuyivaho. Imana yonyine igatera intambwe akaba ariyo idushaka ikatwiyegereza, ikadukomeza.

Mu isezerano rya kera Imana yabahaye amategeko ngo abayobore uzayumvira azamubesheho ariko kenshi bakayibagirwa bagasa nkaho abari kure cyane muburyo batayashikira, akabananira.

Iyo usomye mu Gutegeka kwa kabiri 30,11 haravuga ngo “ kuko ayo mategeko ngutegetse uyu munsi atari ayo kukunanira, kandi atari aya kure ngo utayageraho. Ntari mu ijuru ngo ubaze uti” ni nde uri butuzamukire mu ijuru ngo ayatuzanire, ngo ayatwumvishe tuyumvire?’ kandi ntari hakurya yinyanja ngo ubaze uti” ni  nde uri butwambukire inyanja ngo ayatuzanire, ayatwumvishe tuyumvire?” ahubwo iryo jambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mumutima wawe ngo uyumvire”.

Mu isezerano rishya nubwo dufite ayo mategeko kuko ijambo ry’Imana ni rimwe ibiri mu isezerano rya kera nabyo nibyacu amategeko aratureba ariko ikituyobora muri ururugendo ni Ijambo ry’Imana no kwizera. Mu bihe byiza no mubihe bikomeye tuyoborwa no kwizera.

Ukwizera kukatubera amaso areba kandi akaduhamiriza ko turikumwe n’Imna mubyiza no mubituruhije. Haleluya.

Ukwizera nako kuragaruka kukatubera umutwaro nkuko abakera amategeko yababereye umutwaro. Kuraza kukaba guke tukakubura cyane cyane iyo ibihe biduhindutse, iyo ibyo twiringiye tubibuze. Tukibaza tuti Kristo arihe muribi? Imna airihe muribi?

Vuba ha narimo nsoma isengesho ryumukozi w’Imana Dietrich Bonhoffer asenga avuga ati Mana kwizera kwacu n’ibyiringiro byacu nibinyantegenke cyane, nibike ntibyuzuye, ntitwizera ibyo wavuze, turashidikanya.  Mana, turi bagirwa. Ati mana ongera uduhe amasezerano yawe uyu munsi.  Mana ureka amazi akaturengera, inzara igatera, abantu tukabura aho tuba, amarira akaba menshi, kwiheba kukab kwinshi,, tukibaza ngo mana turacyari abana bawe b’imbabazi zawe? Tukibaza tuti mana turacyari mu isi wiremeye? Mana turi kure yawe cyane ndetse turasa nabenda gushiraho, amaherezo yacu ari bugufi. Mana ngwino tabara. Mana ongera utwishimishe kandi”.

Iyo tugeze aha twibaza ibibazo byinshi tukibaza ngo gutabarwa kwacu kuravahe, bizagenda gute, bizarangira gute?

Inzira nimwe gusa nukwizera ko kristo ari bugufi bwacu. Pawulo atugira inama  ngo ” ntukibaze uti ‘ ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru? Bisobanura ngo kumanura Kristo. Cyangwa uti “Ni nde  uzamanuka ikuzimu?” bisobanurwa ngo kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye. Ahubwo kuvuga kuti ijambo rirakwegereye, ndetse riri mukanwa kawe no mumutima wawe. Niryo jambo ryo kwizera. Iryo tubabwiriza(Abaroma 10,5-8)”.

Imana iradusaba kugira andi maso mubihe nkibyo iyo bitugezeho, amaso atarayubwenge gusa nubwo nabwo ari bwiza ariko amaso yo kwizera.

Rimwe narimwe ibihe byiza dukunda twishimira biraza tukabibamo, ubundi tukabirebesha amaso tubona birenga rwose nkibitazagaruka, ubutabazi buri kure nku kwezi. Imbaraga zose zahuriye hamwe ngo zikurundure reka nkoreshe iryo jambo. Nta museke ushobora kubona ugutambikiye hose hirya no hino ni umwijima musa.

Benshi ibyo bihe mwabigezemo nanjye nabigezemo abatuye kuri iyi se bose babigezemo. Benshi iyo ibyo bihe bibagezeho bashakisha n’ibyaha bakoze, bihana ibyaha bakoze kera bishinja n’ibyo batakoze, bishinja n’ibyababyeyi babo n’imiryango yabo ngo wenda  bituruka kuribo.

Bibliya  ifite ingero nyinshi z’abantu b’Imana bakiranukiye Imana cyane. Imana yakunze cyane, Imana yahaye impano zikomeye bakaba n’abatonin bayo ariko bagaca muri byo bihe.

Urugero rumwe mu ngero nyinshi ni urwa Yosefu igihe yarakiri umwana, Imana imuha impano yo kurota inzozi cg impano yo kwerekwa akajya arota inzozi akazibwira abiwabo, ibyo bigatuma bene se bamugirira ishyari kuko byagaragaraga ko azaba umuyobozi wabo.

Nshuti yanjye nta kigamburuza umugambi w’Imana kubuzima bwawe kabone nubwo waba ugeze no murupfu. Imana haricyo iba yaravuze kuri wowe” Yesaya aratubwira ngo “mwibuke ibyabanje kubaho kera, kuko ari jye Mana nta yindi duhwanye. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mubihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora( Yesaya 46,9-10)”.

Umunsi umwe Yosefu atumwa na se Yakobo kureba bakurube aho bari baragishiye amatungo yabo. Kandi iyo usomye Bibliya usanga hari kure kuko yiriwe asa nuwayobye ajya kuyoborwa n’umugabo wamurangiye aho bakurube bari n’amatungo yabo.

Bakimubona aturutse kure bijya inama yo kwimwica. Mukuru wabo mukuru Rubeni ashaka kumukiza abagira inama yo ku mujugunya mu cyobo kugira ngo azagaruke nyuma amukize amushyire se.

Ariko mugihe Rubeni yaratarabutseho gato asanga barumunabe babonye abantu bihitira bakura wa mwana mu rwobo baramugurisha abamuguze  bamujyana muri Egiputa. Ibye bisa ni birangiye. Yewe ntabwo aribye gusa nicyo yarikuzaba gisa nikirangiye.

Ntahandi twongera gusanga amakuru yuko yaragifite kwizera ko inzozi ze zizasohora, na se Yakobo nawe nuko aravuga ati umwana wanjye yarapfuye byararangiye, sinzongera kumubona ukundi.

Reba uwo mwana arira, reba uwo mwana ufite amasezerano y’Imana agenda ubutazagaruka mugihugu abayemo umugurano. Murebe aboshwe nabi nkitungo kandi arimo isezerano ryo kuzakiza Israyeli.

Muricyo gihe gikomeye cya Yosefu yagendaga asa nugiye gushiraho ntabyiringiro, Imana yarikumwe nawe ariko ntiyamukijije kutinjira muri ibyo bibazo yaramuretse abyinjiramo ariko nayo yinjirana mo nawe.

Imana se w’Umwami wacu Yesu Krisito ntakora nkatwe abantu harigihe nibihe bibi biza ikatureka tukabijyamo ariko ntiduhane iryo niryo sezerano ryayo ngo sinzabasiga kandi sinzabahana.

Muri yo nzira iruhije yose Yosefu ntiyigeze acogora gutunganira Imna ye.  Icyo nicyo kidukwiriye mubihe byose. Ibihe byiza nibihe bibi tugomba kugenda  turushaho gutunganira Imana. Imana iratuzi ko turi mumbiri ariko umubiri urimo Mwuka Wera w’Imana.

Icyo gihe dushobora kuvuga nka Pawulo wera tuti” Ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagenda mu buriganya kandi tutagoreka n’Ijambo ry’Imana… Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugirango imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe(2 abakorinto 4).

Iyi Mana yacu y’imbaraga niyo igendana natwe ikaduterura si ikigirwamana kitumva, kitabona  ni Imana rurema wa byose iriho yahoze kandi izahoraho, ndayishima cyane.

Iyo Mana niyo, mu nzira yacu yose, yagiye iduterura, ikaduheka kuko atari ikigirwamana baterura. Halleluia. Yesaya aravuga ngo”

Beli irunama, Nebo irubama, ibishushanyo byazo babihekesha inyamaswa n’amatungo. Ibintu mwahekeshaga mukabirambagiza, noneho bihindutse imitwaro ivuna amatungo arushye.
Ibyo bigirwamana birunama bikubamira hamwe, byananiwe kwiyaka imitwaro irushya, ndetse na byo ubwabyo byajyanywe ho iminyago.
“Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse mukiri mu nda, nkabaterura mukivuka
nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza.
“Mwampwanya na nde twahwana, kandi mwanshushanya na nde twasa?
Basukanura izahabu mu mufuka, bagera ifeza mu minzani, bakagurira umucuzi akabibacuriramo ikigirwamana, bagaherako bakacyikubita imbere bakakiramya.
Maze bakagiheka ku bitugu bakakijyana bakagishinga mu kibanza cyacyo, kigahagarara aho bagishinze aho ntikizahishingura, nubwo umuntu agitakira ntikibasha kumusubiza cyangwa ngo kimukize ibyago agize(Yesaya 46:1-13)

Umunsi umwe abasore 2 bibye Imana z’ubwoko bumwe igikuba kiracika muri city yose ngo imana zibwe. Izo nizo kubatera umuruho, nibyo abantu biringiye ngo nibyo bibarinda nibyo kubarusha.

Uriya Yosefu twavuga utubera urugero muri Bibliya rw’umuntu wanyuze mu bigoye cyane ariko rugahinduka agakiza k’abandi yagurishijwe ari umunyagahinda gakomeye atinda muribyo bikomeye ariko nyuma Imana yarikumwe nawe ihindura amateka imugeza aho yari yaragambiriye kumugeza.

Yosefu wagiye aguzwe iyo usomye zaburi ya 105,16-19 uyu Yosefu noneho birahindutse Ijambo ry’Imana riravuga ngo” Atuma umugabo wo kubabanziriza, ni Yosefu waguriwe kuba imbata….isezerano rye ryaramugeragezaga”.

Abantu kuberako twambaye umubiri ibihe byo kugeragezwa biratunanira tugira kwizera guke. N’abigishwa ba Yesu nubwo bamubonaga barikumwe no muburyo bw’umubiri bagendana nabo baratinyaga. Umunsi umwe  Yesu yaramaze gukora ibitangaza yagaburiye abantu barenga 5000.

Nyuma yo kubagaburira bugorobye ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bajye hakurya nawe asigare asezera ku bantu, koko abigishwa baragenda bajya mu bwato nawe amaze gusezera ku bantu yizamukira umusozi ajya gusenga.

Bibliya iratubwira ngo bwari bugorobye, ari wenyine. Abigishwa bageze imuhengeri ubwato buteraganwa n’umuraba, kuko umuyaga ubaturutse imbere.  Nuko mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y’inyanjya.

Data afite ubwatware bwo gukandagira ya nyanja izukurutse iguturutse imbere, iguteye ubwoba. Abigishwa bamubonye agendesha amaguru hejuru y’inyanja bahagarika umutima. Batakishwa n’ubwoba bati’ n’umuzimu. Yesu abonye ubwoba n’uburyo bataka arababwira ati “ni muhumure ni jyewe mwitinya”.

Muri uru rugendo umuyaga utubana mwinshi uduturutse imbere, turatinya tugataka ariko umva ijwi rya Yesu riratubwira ngo ni muhumure ni jye. Mubyiza Yesu aba ari kumwe natwe no mubitugoye aba arikumwe natwe.  Itorero muriyi si  rigeranwa n’ubwato buri mu nyanja y’umuhengeri buteraganwa n’umuraba

Hari igihe tugira kwizera ariko kukagarukira mu nzira nkukwa Petero. Nikihe cyigisho kiri muruku kunanirwa kwa petero:

1 ikibazo suko Petero yagize kwizera guke. Kwizera guke kwa Petero  kwerekana kwizera guke kwacu icyo bisobanuye nuko igihe cyose iyo ubuzima bwacu buteraganwe n’umuraba wibyago, w’uburwayi, w’ubukene, w’impanuka, w’ibibazo by’urusobe byubwoko bwose inyama n’amaraso twambaye ntibyabasha kugendera hejuru yiyo myuzure icyo dukora ni ugutabaza Yesu ngo “mfata ukuboko ndarengewe mwami”.

2 ikindi kubura kwizera kwacu ntabwo ari ugushidikanya gusa ahubwo no gushaka gukora ibyo tudashoboye kugendera hejuru y’amazi ni ukw’Imana yonyine. Kandi irii bugufi bwacu muruwo muraba. Tuyirebeshe kwizera ntirikure ya buri wese. Ibuka iri jambo ngo:” ntukibaze uti ‘ ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru? Bisobanura ngo kumanura Kristo. Cyangwa uti “Ni nde  uzamanuka ikuzimu?” bisobanurwa ngo kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye. Ahubwo kuvuga kuti ijambo rirakwegereye, ndetse riri mukanwa kawe no mumutima wawe. Niryo jambo ryo kwizera. Iryo tubabwiriza( Abaroma 10,5-8)”. Iri jambo risobanura gute?

Risobanura ko tutagomba gusa n’abashakira Krisito kure yacu mu ijuru oya yaraje aza mu isi. Ntitugomba kumushakira I kuzimu yarazutse yatsinze urupfu arazuka aturanye natwe agendana natwe iyo twemye kugendana nawe.

Niyo mpamvu kumenya ibi bidutera umunezero wo guhora dushima Imana nkumunyezaburi tukamamza imirimo yose yakoze. ( Zaburi 105,1-8)

Pst Julius NGENDAHAYO

Post a comment

×