“Ntugatuke umwuka wera” ijambo ry’Imana tariki ya 14/06/2020 hamwe na Pst Julius NGENDAHAYO

Sermon June 14, 2020

Mariko 3,20-30

Kucyumweru gishize umwigisha wacu yatuganirije ku Ijambo ritubwira ko igihe cya Pentekote ari igihe Imana yahisemo kuza guhora ituranye natwe ikaduha imbaraga ziduhindura zikaduha  gushiramanga no gutinyuka guhamya Izina rya Yesu kubera ko tuba twuzuye Umwuka Wera.

Kuri pentekote nabwo  (ni ukuvuga tariki ya 31/05/2020) twari dufite intego iboneka mu 1 Abatesalonike 5,19 havuga ngo “nti mukazimye Umwuka w’Imana”.  Hari andi magambo ajya gusa nayo ariku mu rwandiko Pawulo yandikiye  Abefeso 4,30 havuga ngo “kandi nti muteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa”.

Iyo usomye aya magambo yombi ndetse nandi asa nayo usobanukirwa neza ko umuntu agira uruhare runini mu gutuma Umwuka Wera w’Imana umuguma mo cg umuvamo. Umuntu yazimya Umwuka Wera, umuntu yamutera agahinda cg kumubabaza cyane.  Niyo mpamvu uyu munsi turi burebe irindi jambo risa nayo mvuze haruguru rigira riti” ntugatuke umwuka wera”.

Umwuka wera ni ubutunzi, ariko urenze ubutunzi n’Imana ubwayo twahawe ngo ibe muri twe kuva umunsi twakiriye Yesu nk’Umukiza wacu kugeza umunsi tuzacungurirwamo.

Nukuvuga ubuzima bwacu bwose Umwuka Wera agomba kuba aturimo, atuyobora. Iyo usomye Bibliya neza usanga Imana kuri Pentekote mukuduha  Umwuka Wera  yarakoze  ibintu 3 bikomeye ibikorera itorero ndetse n’isi yose:  Gukiza, kuyobora no gukomeza.

Imana yari yarabonye ko inzira zacu twenyine arizituganisha kurimbuka. Kuva kera icyaha cyagera mu bantu ntakindi umuntu yibwiraga kuri we kiva muri kamereye uretse ikimwica, ikimuyobya( Itangiriro 6,3-6)Atari ibyo gusa ahubwo n’inzira zacu za kera n’imirimo yacu yakera iraturemererera,  imitwaro yakera y’ibyaha iraturemerereye.

Imana iza mu Mwuka wayo iduha imbaraga zo gukira tukumva noneho Imana ituri hafi cyane turi muriyo tunezererewe.. Nicyo gitangaza cya mbere twaherewe muri Pentekote.

Inzira zacu muri kamere yacu ziba zigoretse gusa tugenda dusa n’abangenda mu mwijima tutazi iyo tujya ariko tuba turimo kujya mu irimbukiro: Imana iraza iratuyobora idusubiza mu nzira, kubw’Umwuka wayo yaduhaye.

Uyu munsi twamenye inzira y’agakiza tukamenya Yesu waducunguye, ntabwo ubwacu mu nzira zacu twabona Imana, ntabwo ubwacu  twazagera ku Mana ariko Imana imaze kuduha Yesu kristo ngo muriwe tuhabonere agakiza yatwongeyeho Umwuka Wera ngo atuyobore adufate mu kuboko atugeze ku Mana. Nibyo,  Yesu niwe nzira n’ukuri n’ubugingo Mwuka Wera nawe atuyobora kugira ngo tutazayoba iyo nzira kuko amajwi menshi aba ashaka kutuyobya ngo duteshuke iyi nzira ituganisha mu bwami bw’Imana. Umwuka Wera aratuyobora mu nzira nziza ituganisha kuzaragwa ubwami bwayo( yohana 16,13 haravuga ngo “Uwo mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose..”|

Icya gatatu nuko uwo Mwuka Wera araza akadukomeza mu byago no mu bibazo duhura nabyo. Turi abanyantege nke kandi  duhura n’ibibazo byinshi mur’iyi si. Intumwa zimaze guhabwa Mwuka Wera mu kuri nibwo zahuye n’ibazo bikomeye byakarengane ariko Mwuka wera akabakomeza.

Isi ubwayo icyo ikora ni ukutubabaza ariko mu Mwuka Wera twahawe Imana iraza ikadusanga ikabanza kutwibutsa ko turi abana bayo, ikatwibutsa ko turi kumwe nayo, ikatwibutsa amasezerano yayo, ikatwibutsa Ijambo ryayo, ikatwibutsa intwari z’Imana za tubanjirije, ikatwibutsa Yesu kristo hamwe ni ibyo byose bikaduha gukomera no gushikama mu kwizera.

Mwuka Wera twahawe  kuri pentekote nibwo buzima bw’Itorero niwo mutima w’itorero.

Uyu munsi nifuje ko twiga ku Ijambo nkuko nabivuze haruguru rivuga ngo ntimugatuke Umwuka Wera turarisanga muri Mariko 3,20-30 ( dusome iki gice). Muri ki cyanditswe harimo amagambo akomeye avuga  ku mwuka wera twahawe.

Iri jambo ryavuzwe na Yesu kristo ubwo yaragitangira umurimo. Ndetse na Mwuka Wera yarataramanuka. Ariko Yesu  amuvugaho. Ngirango uretse abanditsi babwirwagaga n’intumwa ubwazo nazo ntizabashaga kumva iri jambo neza ngo zimenye ngo umwuka wera niki.  Niki Yesu avuga muri iyi mirongo? Muri Bibliya Yera uwashizeho umutwe w’amagambo yawise  ngo ibyo gutuka Umwuka Wera”.

Iyo usomye mu mirongo ibanziriza iyi twasomye guhera ku gice cya mbere usanga Yesu mu mbaraga z’ubumana yarakoze ibitangaza byinshi mu byavuzwe harimo ko yahamagaye abantu basanzwe rwose akabagira abigishwa be, hari mo ko ya kijije abantu babaga baratewe n’abadayimoni, yakijije nyirabukwe wa Petero warurwaye ubuganga, yakijije abantu benshi bari barwaye indwara zitandukanye n’abatewe n’abadayimoni benshi barakize, yakijije ababembe.

Ariko ntiyakijije gusa ahubwo ibyinshi yabikora ga atitaye ku mihango y’idini y’abayuda nko gukiza ku isabato. Ibyo byose yakoraga abantu baramurebaga bagatangara ntibabimenye ariko bakanga kubyemera kandi babyiboneye n’amaso yabo.

Nyuma y’ibyo bitangaza byose umwanditsi aratubwira ngo Yesu ajya iwabo, abantu benshi bongera kuza  aho ari baraterana ari benshi.

Hari abantu bo mubice bibiri bamwibeshye ho. Abambere nabo mu muryango we. Bo ngo bamaze kumva ibyo yigisha nta nubwo ari ukumva gusa ahubwo no kubona ibitangaza byose arimo gukora baza ku mufata ngo yasaze. Birumvikana ko bakoze inama bati iyu mwana wacu ntakindi yarwaye mu mutwe yasaze tumufate.

I  Yerusalemu naho hari haravuye abanditsi  nabo baje kureba ibyo  avuga nibyo yigisha nibyo akora nabo baravuga bati afite imbaraga zi mukoresha kandi izo mbaraga si izindi ni Belizebuli afite, afite umukuru w’abadayimoni  niwe umuha kwirukana abadayimoni. Umva nawe  bati umukuru w’abadayimoni niwe wirukana abandi badayimoni.

Yesu nawe arababaza ati ese satani yakwiruka satani? Iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo ubwo  bwami ntibubasha kugumaho kuko buba burimo kwirwanya. Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho, cyangwa iyo satani yihagurukiye akigabanya, ntabasha kugumaho ashiraho.

Yongeraho irindi jambo ryereka abanditsi ko yaje gukuraho imirimo ya satani aravuga ati “ kandi nta muntu Wabasha kwinjira mu nzu y’umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha”.

Ibya biwabo bavuze ngo ya saze, ibyabanditsi bavuze ko afite umukuru w’abadayimoni ariwe umukoresha ibitangaza byerekana ga iki? Byerekanaga kwanga kwemera Yesu n’imirimo ye. Mbese Kwanga kwemera imbaraga z’Imana, Kugira imitima yakahebwe ibwirwa ntiyumve ariko kandi amaso areba ntabone amatwi yumva ariko ntiyumve. Ibyo Yesu abyita gutuka Umwuka Wera. Kwitiranya imbaraga z’Imana n’imbaraga za satani, kwita imbaraga z’Imana imbaraga za satani. Gutinda kwizera, kwanga kwizera, gukomeza gukomantanya umutima, kwinangira kwabo ngibyo ibyo yita gutuka Umwuka Wera.

Yesu abwira abamwumva uwo munsi kandi ari nako natwe atubwira ngo” ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana, ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose”.

Abantu bazababarirwa ibitutsi batuka Imana iri jambo rirakomeye ariko Ubuntu bw’Imana bwakira aba bantu bakababarirwa kandi baratutse Imana. Ibuka Pawulo uko avuga ati”Ndashimira Krisito Yesu Umwami wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we nubwo nabanje kuba umutukanyi( blasphemer).. muri Bibliya Ntagatifu haravuga ngo jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana( 1 Timoteyo  1, 13)”.

Uyu murongo urakomeye umva uko aya magambo aremereye:: “Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batutse Imanaa”

2) ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azababarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka.
Muri aya magambo yombi atandukanye kuki? Hari ibyaha bibiri bikomeye byombi bikorwa kimwe kandi bikorwa ku Mana ariko icyaha kimwe kirababarirwa ikindi ntikibabarirwa gihinduka icyaha cy’iteka. Yesu wenyine arabihamya kandi ibyo ahamya ni ukuri kuko ariwe kuri.

Ibyaha byose bizababarirwa( ariko birumvikana kubyihannye byukuri) kugera  no kucyaha  cyo gutuka Imana ucyihannye nawe arababarirwa nkuko twabyumvise uko byabaye kuri Pawulo wabanje kuba utuka Imana. Ariko icyaha cya kabiri cyo ntikibabarirwa ni icyaha cy’iteka ryose muri Matayo ho 12, 32  haravuga hati kandi umuntu wese usebya Umwana w’Umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka wera ntazababarirwa, n’aho haba mu gihe cya none cyangwa mugihe kizaza”.

Niki Bibliya itubwira iyo ivuga kuriki cyaha cy’iteka iki cyaha kitababarirwa haba mugihe cya none cyangwa mugihe kizaza? Iki cyaha cyo gutuka Umwuka Wera cg gusebya Umwuka Wera bivuga iki?

Abantu benshi iyo basomye uyu murongo bakibuka ibyo bakoze, ibyo bavuze biyumva ko batutse , blaspheme Umwuka Wera.

Abakristo benshi bamaze kwiciraho urubanza bibuka amagambo bavuze ku Mwuka Wera cg ku Mana bakumva baratutse Imana.

Ariko reka nkubwire niba ukibasha kumva muri wowe uku kubabara ko ushobora kuba waravuze cg warakoze ikintu gishobora kuba ari blaspheme cg ari ugutuka Imana nukuri uba utaratuka Umwuka Wera.

Uwatutse Umwuka Wera ntashobora kugira ikintu na kimwe kimubabaza ko yacumuye ngo yumve ababajwe nabyo.  Niba utinya ko ushobora  kuba  warakoze icyaha kitababarirwa nukuri ntacyo urakora.  Ikikubwira yuko utaragikora nuko ukibabazwa nuko wakoze icyaha.

Ariko noneho niki Bibliya yita icyaha kitababarirwa aricyo gutuka Umwuka Wera. Niba ushaka kubyumva neza ibuka imirongo ibanziriza uyu wa 28.

Inkuru ibanza n’iy’abanditsi  bumvise inyigisho za Yesu, bakabona imirimo ikomeye ye yose bakabona ibitangaza bikomeye yakoraga ariko bakanga kwemera,  bagakomeza ku murejeta, kumwanga, kumurwanya, kutamwemera ndetse bagera aho bavugako afite Belzeburi( umukuru w’abadayimoni).

Kuba umuntu yatuka Umwuka Wera si ijambo rimwe avuga , ahubwo ni imibereho (etat) y’umuntu aba mo igihe kirekire.

Aba banditsi cyari icyaha gikura, icyaha cyabaye chronic, gusuzugura kwabaye chronic. Kumva ijwi ry’Imana ariryo Mwuka  Wera ariko nturyumvire ugakomeza kwinangira ukagera aho ugira umutima w’akahebwe, umutima ukerensa iby’Imana. Umutima ugirwa inama ukanga kumva, umuntu ukora icyaha Mwuka w’Imana akamuhana ngo yihane ariko akinangira cg agakomeza kubishyira ejo avuga ati nzaba nihana, nzihana ejo, umuntu uvuga ati ntacyo ibi Mwuka angira mo inama kubireka ntacyo nzaba mbikora ntacyo bitwaye. Igihe kiragera igahinduka icyaha kitababarirwa.

Gute? kuko ikidutera kubabarirwa no kwihana  no kwicuza  no kwemera gutsindwa ari Umwuka Wera uri muri twe. Niko Yesu yavuze ati” umufasha ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze ibyicyaha n’ibyo gukiranuka n’ibyamateka( Yohana 16,8).

Kutawumvira no gukomeza kwinangira bitera ko Mwuka Wera aceceka kandi iyo acecetse uba umusebya kuko wamuhawe ngo akuyobore, uba umututse kuko wamwihakanye. Iyo  Mwuka Wera atakikwibutsa ibyaha byawe ntushobora kwihana kandi nutihana ntuzababarirwa naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza.

Muyandi magambo ureka kuba umwana w’Imana kuko uba wanze kuyoborwa n’Umwuka wayo  Bibliya iratubwira ngo “Abayoborwa  n’Umwuka w’Imana bose nibo bana b’Imana( Abaroma 8,14)”.

Niyo mpamvu bakundwa Umwuka Wera twahawe tugomba kuwumvira igihe cyose ukubwiye ukuyoboye kureka  icyaha runaka ukwibukije hita uwumvira kuko kubireka mugihe kinini bikura bikazageraho utazongera kumva iryo jwi kandi ni riceceka ntakubabarirwa kuzaba kugihari kuko nta no kwihana kwaboneka.

 

Pst Julius NGENDAHAYO

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Post a comment

×