NYIRARUDODO Editha | “Duhagarare neza tutaneshwa”

kuri iki cyumweru,kuri EPR Paruwasi ya Remera Kicukiro twagize amateraniro, nkuko bisanzwe icyumweru cya gatatu cyahariwe Abagore muri paroisse akaba ari nabo bagize uruhari mu itegurwa ryayo.

Umuyobozi wa gahunda: MUKANEZA Beatrice
umuvugabutumwa: NYIRARUDODO Editha
Choir nyinshi zitandukanye zahimbaje Imana arizo intama,ubushake,Ebenezer,Abimukira.Mu Kwambaza izina ry’Imana hifashishijwe Zaburi: 118:1-17.Dusoma Itegeko ry’Imana hifashishijwe Gutegeka 28:1-7.
Muri iri teraniro kandi habayeho akanya ko gusengera ibyifuzo byari hagati mu bakristo ndetse n’ibindi byifuzo itorero rifite muri rusange.

Mu mwany w; Ijambo ry’Imana twari dufite intego igira iti “Duhagarare neza tutaneshwa “.

  • uhagarare neza mubyo urimo bikigoye
  • Uhagarare neza mu gakiza
  • Kuko igihe kiri hafi

Uhagarare neza mumurimo wahawe ,uhagarare neza muburwayi no muri byose Yesu arahari ntago yagiye arakurebera , aragukunda ntiyakurekura.harigihe dutinza gusubizwa kwacu kubera kwizera guke
Ikikugoye cyose Yesu arakibona akuri iruhande,Shikama Yesu akuri iruhande ntiyagusize ntiyanagiye kure yawe
Yesu arabizi ibikuriho n’ibikugoye gusa arashaka ko uguma mumwanya wawe.
Mufungure amaso dukabakabe kuko ikeneyeko tuguma kumurimo maze nayo izagumana natwe.
Tubwire satani atuve inyuma ubundi dusubire mu mwanya wacu kuko hasigaye igihe gito Yesu akaza.dukomeze twambare imyambaro (imirimo)y’Imana.

Ibice byasomwe:

Abaheburayo: 10:32-39

Post a comment