RUBIBI Evans “Ntukakire umugati wa satani”

kuri iki cyumweru,kuri EPR Paruwasi ya Remera Kicukiro twagize amateraniro, nkuko bisanzwe icyumweru cya kabiri cyahariwe urubyiruko muri paroisse akaba ari narwo rwayagizemo uruhare.
Umuyobozi wa gahunda yari:NYAMPINGA Marie Emmanuella
Umuvugabutumwa yari: Evans RUBIBI
Kuri iyi tariki ijambo ry’Imana ryagarutse ahanini ku “kutakira umugati wa satani”, ha twibazaga tuti, ese ibisubizo byose tubona
byaba ari ibivuye ku Mana cyangwa haribyo satani adushukisha kugirango atuvane mu bushake bw’Imana?
dukurikije ubutumwa bwiza dusanga muri matayo ubwo Yesu yageragezwaga n’Umubi, dusanga nubwo hari bimwe byasaga nk’ibisubizo (ku nzara yari afite)
satani yifashishije agerageza Yesu,Yesu yabashaga kumenya ko bihabanye n’ubushake bw’Imana maze agaherako amusubiza yifashishije ibyanditswe byera.
Dusoza twabonye ko ibisubizo byose bidukura mu bushake bw’Imana twabigereranya n’umugati wa satani ndetse dusanga dukwiye kumenya ijambo ry’Imana kuko
ariryo riza dutsindishiriza mubuhe bikomeye.

Ibice byasomwe
Luka Matayo 4:1-11

Post a comment